Umugore yakase igitsina cy’umugabo we amuziza ko ashobora kuba amuca inyuma

26/01/2024 09:05

Diane dos Santos Farias w’imyaka 34 wo mu gihugu cya Brazil uherutse gufungwa azize gukata igitsina cy’umugabo we amuziza ko ashobora kuba amuca inyuma agiye gufungurwa nyuma Yuko umugabo we avuze ko yamubabariye.Nkuko byatangajwe, uyu mugore bivugwa ko yakase igitsina cy’umugabo we ubwo bajyaga mu cyumba we n’umugabo, umugabo aziko bagiye gutera akabariro ariko umugore agakurayo umukasi hafi guca igitsina cyose.

Uyu mugore avuga ko yafashe uwo mwanzuro wo gukata igitsina cy’umugabo we nyuma yuko amucyetse ko yaba amuca inyuma ku mwana wo mu muryango w’umugore we w’imyaka 15. Ibyo bikaba byaratumye umugore afuha agakata igitsina cy’umugabo we.

 

Akimara gukata igitsina cy’umugabo we yahise atabwa muri yombi n’abashinzwe umutekano gusa umugabo we yihitiye kwa muganga batabarira hafi kuko umugore ntiyagikase cyose ngo kibe cyaho.Uyu mugore yari hafi gukatirwa icyaha cyo guhohotera umugabo we ariko umugabo we yavuze ko yamubabariye bityo umugore akaba ari hafi kurekurwa cyane ko umugabo wakireweho icyaha we avuga ko yababariye uwamukoreye icyaha ariwe mugore we.

 

Uyu mugabo yavuze ko nubwo Imana ariyo itanga imbabazi ariko we yababariye umugore we cyane ko ngo abizi ko yabitwe no gufuha cyane. Cyakoze uyu mugabo yavuze ko umugore we kuba afunzwe ari kwishyura ibyaha yakoze.

Advertising

Previous Story

Umusaza w’imyaka 50 yakubiswe n’abana be bamuziza kugurisha ubutaka bw’umuryango

Next Story

Diamond Platinumz yanyishyuye million 17 kugira ngo ankoreho mu ndirimbo ye ! Zuwena

Latest from HANZE

Go toTop