Umuraperi Drake yahagaritse umuziki kubera uburwayi

10/06/23 19:1 PM
by
1 min read

Umuraperi wamamaye muri Amerika no ku Isi ndetse akagacishaho na Rihanna yatangaje ko yabaye ahagaritse umuziki.

 

Binyuze muri SiriusXM show, umuraperi wo muri Canada Drake , yatangaje ko yahagaritse umuziki mu gihe cy’umwaka kubera uburwayi bwo Munda.

Yagize ati:” Ndashaka kwita kubuzima bwanjye mbere na mbere”. Uyu muhanzi wari umeze igihe ari guhangana n’ibibazo bya ‘ gastrointestinal’, yemeje ko amaze igihe ahanganya n’uburibwe bwo munda.

 

Drake utigeze avuga byimbitse kuburwayi bwe, yatangaje ko umuryango umwerekeza muri Studio yabaye awufunze kugira ngo akoreshe uwo mwaka cyangwa nyuma yawo kugira ngo abanze akire.Ati:” Mbaye mfunze umuryango unyinjiza muri studio byagahe gato”.

 

Drake asize icyuho muruhando rwa muzika muri aka gahe agiye kuba ahagaritse umuziki.

 

Drake ahagaritse umuziki mu gihe Dj Khaled yaherukaga gutangaza ko muri Album ye afiteho indirimbo za Dj Khaled

Go toTop