Telephone ya The Ben yibwe I Burundi yagejejwe mu Rwanda n’uwayibye nk’akazi yahawe atabwa muri yombi na RIB

by
06/10/2023 19:32

Amakuru aravuga ko Eric Ndagijimana uzwi ku izina rya X-Dealer yatawe muri yombi kuwa 5 ukwakira 2023 akurikiranweho icyaha cyo kwiba Telephone ya The Ben waruri gukorera ibitaramo I Burundi.

 

Inyarwanda ducyesha iyi nkuru iravuga ko amakuru yizewe yahawe ari uko uwahaye ikiraka X-Dealer kwiba Telephone ya The Ben yamwemereye kumuhemba million 3 zamafaranga y’uRwanda.

 

Icyari kigambiriwe ngo kwari ugukuramo amasezerano yararimo muri Telephone ndetse namwe mu mashusho yararimo. Uwatanze amakuru yavuze ko X-Dealer yacunze The Ben avuye aho yari yicaye agiye gususurutse abitabiriye igitaramo, ahita ajya kwicara aho The Ben yari yicaye arinabwo telephone ya The Ben yabuze.

 

Igitaramo kikirangira nibwo X-Dealer yahise ataha ajya aho yari yaraye bucya ataha I Kigali. Uwatanze amakuru yavuze ko telephone ya The Ben yazanwe I Kigali na X-Dealer.Kuw 2 ukwakira 2023 byagaragajwe ko telephone ya The Ben yagaragaye Inyamirambo ahitwa kwa Mutwe.

 

Uwatanze amakuru yavuze ko mu ibazwa X-Dealer yemeye ko yicaye ku meza ya The Ben mu gitaramo ubwo The Ben yari yagiye ku rubyiniro.

 

Ikindi Kandi yemeye ko yatashye atitabiriye igitaramo nyamukuru cyabaye kuw 1 ukwakira 2023.X-Dealer ngo yavuze ko impamvu yatashye mbere aruko yari yarambiwe yumvaga ashaka kwigarukira mu Rwanda.

 

Uwatanze amakuru yavuze ko iyi telephone ya The Ben iri mu bwoko bw Iphone izimije arinayo mpamvu inzego zishinzwe iperereza zitari kubasha kubona ahantu iri kuburyo X-Dealer akomeza kubazwa kuri ubu bujura.

 

 

X-Dealer afungiye kuri sitasiyo ya RIB iri kimihirura mu gihe iperereza rigikomeje. Uwatanze amakuru yavuze ko kandi yiboneye Dealer yicaye ku meza yari yicayeho The Ben. Kugeza ubu ubugenzacyaha ntakintu bwari bwabivugahi.

 

Source: Imirasire tv

Arvin

Ni umwanditsi wa Umunsi.com

Advertising

Previous Story

Umuraperi Drake yahagaritse umuziki kubera uburwayi

Next Story

Umuhanzikazi Ariel Wayz na Kwizera Bosco wamamaye nka Juno Kizigenza basubitse ibitaramo bagombaga gukorera i Mahanga

Latest from Imyidagaduro

Intare FC yasinyishije umukinnyi mushya

Umuyobozi wa Intare FC, Byabuze Gatibito yavuze ko nta biganiro bigeze bagirana na Mukura VS yatangaje ko yasinyishije Ishimwe Jean-René wari intizanyo y’iyi kipe
Go toTop