Umuraperi wamamaye ku Isi Card B , yihenuye ku wahoze ari umugabo we agaragaza ko arambiwe kurinda amarangamutima y’abandi.
Card B ni umwe mu bahanzi bakomeye.Yakoze iyo bwabaga ngo izina afite ubu arigereho ndetse yiyuha akuya kugira ngo yamamare.Ni umwe mu bahanzikazi barisha imiterere y’umubiri wabo mu gukurura abafana n’abashoramari kugira ngo babone imibereho.
Nyuma yo gutangaza ko yifuza gutangira umwaka ari umuntu mushya , afite intekerezo nshya n’imikorere mishya, yahisemo gusiga ikinyoma inyuma, ava mu bakurikira uwahoze ari umugabo we , atangaza ko yifuza kwishyira imbere aho kuyashyira abanzi.
Yagize ati:”Ndambiwe kurinda amarangamutima y’abandi.Ngomba gutangira kwishyira imbere”. Card B yakomeje yibwira ati:”Urabizi ko wavuye mu rukundo”.
Mu mashusho yanyujije kumbuga Nkoranyambaga ze , Card B , yavuze ko uyu mwaka akwiriye gukora ibintu bimuha inyungu we ku giti cye aho gukora ibyo abandi bungukiramo.
Yagize ati:”Iyo bigeze ku bandi bantu mba numva na barinda, nkarinda amarangamutima yabo , uko biyumva, nishusho yanjye kuri bo.Rero umwaka utaha , uzaba ari uwanjye.Icyo nshaka gukora , aho nshaka kugera n’ibindi.Uriya mwaka azaba ari njye”.