50 Cent ukomeje kubaka amateka muri muzika by’umwihariko iya Leta zunze Ubumwe za Amerika yafashe umwanya asangiza abamukurikira ibihe byiza yagiranye na Eminem amubwira ko amukunda cyane.
Abinyujije kumbuga nkoranyambaga ze Umuraperi w’icyamamare munjyana ya Hip Hop 50 Cent, yagize ati:” Isabukuru nziza y’amavuko ku munyabigwi Eminem , muvandimwe ndagukunda kugeza dupfuye.Imana iguhezagire kandi ndakwifuriza ibirenzeho”.
Aya mafoto 50 Cent yashyize hanze, yagaragaje uburyo bombi bafitanye umubano udasanzwe ndetse bakaba bafitanye urukundo rukomeye kuva bakiri bato kugeza bageze ubu.Bimwe mu butumwa bwa benshi bishimiye uburyo 50 yibutse inshuti.
Haciyeho iminota 50 Cent yazuye umubano wa Jada Prinkett umugore wa Will Simith ubwo yari kumwe na 2 Pac Shakur.
ESE KOKO 2 PAC YAKUNDANYE NA JADA PRINKETT?
Ikinyamakuru cyitwa Today.com, cyandiko urukundo rwa 2 Pac na Jada Prinkett rwavuzwe imyaka n’imyaka ndetse rukandikwa mu binyamakuru byose byo ku Isi rukiharira impapuro z’imbere.
Iki kinyamakuru kivuga ko Jada Prinkett na 2 Pac Shakur bahuye bakiri bato cyane [ Teen ] , bahurira ahitwa Baltimore mbere y’uko ngo bose baba ibyamamare aho 2 , yari umuhanzi wa Hip Hop, umukinnyi wa Filime naho Jada ari umukinnyi wa Filime ndetse ari n’umugore wa Will Smith wari ugezweho muri iyo myaka.
N’ubwo bari bato, ngo barakundanye cyane ndetse banyurana muri byinshi bashaka inzira zo gutobora n’ubwo Jada Prinkett yari afite umugabo wamamaye.Nyuma yo gupfa kwa Shakur mu 1996 , arasiwe muri Las Vegas, Jada yatangaje ko ngo Shakur yazi azi neza uburyo yamukundaga.
Inkuru y’urukundo rwabo tuzayigarukaho mu nkuru yabo , komeza ubane natwe umunsi k’umunsi.