Mutesi Jolly akomeje kwibutswa imodoka yambuwe umukobwa wayitsindiye nyuma yo kuvuga ko abakobwa bose bahohotewe bahaguruka bakavuga

17/10/2023 13:54

Abantu batandukanye batangiye guhata Miss Mutesi Jolly ibibazo nyuma yo kuvuga ko arimo gushakira ubutabera abakobwa bahohotewe nyamara bamwibutsa ko hari umukobwa wibwe imodoka yari yatsindiye mu irushamwa yateguye rya Miss East Africa.

 

Nyuma yo gutabwa muri yombi kwa Nkundineza Jean Paul ntabwo Mutesi Jolly yorohewe n’abakoresha imbuga nkoranyambaga nyamara habana n’abavuga ko abantu badakwiriye kuvanga ibibazo bitewe n’uko ngo buri kibazo gifite aho gikwiriye kubarizwa.

 

 

Uku gusa n’abazura akaboze byaje nyuma y’aho uyu mukobwa atangiye kuvugira ko umukobwa akwiriye guhaguruka akavuga ku ihohoterwa akorerwa umunsi ku munsi.Uwavuze iki kibazo yagarutse ku imodoka ngo yimwe Umunyana Shanita bivugwa ko yayitsindiye ubwo yahabwaga ikamba rya Miss East Africa ahigitse bagenzi be 16.

 

Uwitwa Dc Clement yagize ati:” Ese niba Umutesi Jolly ari murugamba rwo gushakira ubutabera/ kuvuganira abana b’abakobwa kandi ni Ukuri nange ndamushyigikiye. Ariko se nkibaza kuki adahera ku Umunyana Shanita watsindiye ikamba rya Miss East Africa yateguwe na Miss Mutesi Jolly nabo bafatanije ko yasiragijwe akimwa Imodoka n’amafaranga yatsindiye ? Cyangwa ubutabera buhabwa uwahohotewe n’umugabo gusa ? Mu mpugure “.

 

 

Miss Umunyana Shanita niwe wari uhagarariye u Rwanda mu irushamwa rya Miss East Africa 2021, aza no kuryegukana tariki 25 Ukuboza 2021 mu Birori byabereye mu nyubako ya Mlimani muri Tanzania. Uyu mukobwa Shanita Umunyana, yahigitse abandi bakobwa 16 bari baturutse muri Tanzania, Kenya , Uganda, u Burundi , Ibirwa bya Comores ,Ethiopie , Sudan y’Epfo n’ibindi.

 

 

Miss Umunyana Shanita yahembwe imodoka yo bwoko bwa Nissan Xtrail2021 nshya igura ibihumbi 44$, uretse iyo modoka yahembwe kandi kujya ahembwa 1500$ ,

Advertising

Previous Story

Zari Hassan yatangaje ikintu kimwe gusa kimuhangayikisha mu buzima bwe iyo yakibuze

Next Story

Umuraperi 50 Cent yifurije mugenzi we Eminem isabuku y’amavuko azura akaboze hagati y’urukundo rwa 2 Pac Shakur na Jada Prinkett umugore wa Will Smith

Latest from Imyidagaduro

Intare FC yasinyishije umukinnyi mushya

Umuyobozi wa Intare FC, Byabuze Gatibito yavuze ko nta biganiro bigeze bagirana na Mukura VS yatangaje ko yasinyishije Ishimwe Jean-René wari intizanyo y’iyi kipe
Go toTop