Umubyeyi wa Zuchu Khadija Kopa wamamaye muri Taarab yasabye abagabo gutereta umukobwa we yemeza ko ari wenyine

17/10/2023 17:48

Khadija Kopa wamamaye muri Taarab , yasabye abandi bagabo kwihutira gutangira gutereta umukobwa we kuko ngo ari wenyine.

 

Khadija Kopa nyina wa Zuchu , ubwo yaganiraga na Wasafi Media , yatangaje ko Diamond Platnumz yananiwe gukora imigenzo yo mu mico y’iwabo kugira ngo yegukane umukobwa we [ Zuchu ] amubere umugabo byemewe n’amategeko.

 

Khadija yavuze ko mu muco wabo umuntu avuga ko akundana n’umukobwa iyo yamaze kugira imigenzo bakorana byonyine by’umwihariko iyo yamaze gutanga inkwano, akomeza avuga ko muri ibyo byose nta muhango n’umwe Diamond yigeze akora kugira ngo yemeze umubano we na Zuchu.

 

Kuba ngo umubano w’umukobwa we na Diamond Platnumz waravuzwe cyane mu itangazamkuru ngo we ntabyo uzi kuko ntamukwe wamugejejwe imbere ngo atange inkwano.

 

Kopa , yagiriye inama abandi bagabo , abasaba kwegera umukobwa we bakaganira ubundi bakamuzanira inkwano ngo kuko atari yafatwa.Nubwo uyu mubyeyi yavuze ibi, nyamara Zuchu we yaherukaga kuvuga ko umubano we na Diamond Platnumz uhari ndetse yemeza ko kuba Diamond Platnumz yakwita kubana be ntakibazo kirimo.

Advertising

Previous Story

Umuraperi 50 Cent yifurije mugenzi we Eminem isabuku y’amavuko azura akaboze hagati y’urukundo rwa 2 Pac Shakur na Jada Prinkett umugore wa Will Smith

Next Story

Ubanza yabonye ko harimo amafaranga ! Ndimbati agiye gutangira kumena amabanga y’ubuzima bwe kuri YouTube

Latest from Imyidagaduro

Intare FC yasinyishije umukinnyi mushya

Umuyobozi wa Intare FC, Byabuze Gatibito yavuze ko nta biganiro bigeze bagirana na Mukura VS yatangaje ko yasinyishije Ishimwe Jean-René wari intizanyo y’iyi kipe
Go toTop