Inkuru y’urukundo rwabo iratangaje !Shemsa yagiye kubyara Killerman afite amafaranga 2500 RWF gusa

25/11/2023 16:27

Uyu mugabo killerman umaze kwigarurira imitima ya benshi muri cinema nyarwanda burya inkuru ye n’umugore we Shemsa iratangaje ku buryo imaze gukora ku mitima ya benshi hirya no hino ku mbugankoranyambaga.

 

Mu kiganiro aba bombi bakoreye ku rukuta rwa YouTube cyangwa shene ya YouTube yitwa The Kingdom ndetse ikaba Ari YouTube channel yabo banyuzaho ibiganiro nk’umugore n’umugabo bamaze kwamamara, nibwo bavuze inkuru y’urukundo rwabo ndetse biyemeza kuzakomeza igice cya kabiri kuko inkuru yabo Ari ndende.

 

Mu mwaka wa 2014 nibwo uyu Killerman yahuye n’umugore we Shemsa, bababa barahujwe n’umugore cyangwa umu mama wazaga kureba filime aho Killerman yakoreraga cyane ko muri uwo mwaka Killerman yari umu diskbanner, cyangwa umuntu utanga filime.

 

Killerman yakomeje avuga ko gutereta uyu mugore we byamuvunnye. Uwo mu gore wazaga kureba filime aho Killerman yakoreraga, niwe Killerman yatumye kujya kumubwirira Shemsa ko yamukunze, ubwo uyu Shemsa yanyuraga aho Killerman yakoreraga ndetse akaba yari inshuti nuwo mugore.

 

Ubwo uyu mugore yabahuzaga, ku nshuro ya mbere Shemsa yanze guha urukundo Killerman kuko ngo yumvaga uyu musore yari indyandya. Icyakora ngo Killerman wari wakunze Shemsa ntiyacitse intege kuko yasabye uyu mukobwa ko byibura yamuha uburenganzira akamukunda niyo we atamukunda.

 

Uko iminsi yagiye igenda bavugana ndetse Ari inshuti, uyu Shemsa yaje kwemera Killerman ko bakundana ndetse batangira gukundana kuva ubwo muri 2014. Icyo gihe uyu musore nya bya mirenge yari atunze kuko ngo bakundanaga urukundo rutarimo uburyarya.Uko iminsi yicumye nibwo uyu mugabo Killerman yaje gutera inda uyu mukobwa Shemsa ndetse ko Aribwo uyu mugore Shemsa yari aryamanye n’umusore kuko we yari isugi.

 

Byaje gutangira kugorana icyakora uyu musore Killerman yaje kwiyemeza gukomeza gukunda uyu mukobwa.Killerman yakomeje avuga ko uyu mukobwa yagiye kubyara nta mafaranga uyu mugabo yari afite kuko ngo yari afite ibihumbi bibiri magana atanu gusa.

 

Bongeyeho ko Kandi uyu mukobwa yamaze amezi 5 ahisha inda nta muntu n’umwe uziko atwite. Ibyo bijeje abakunzi babo ko bazabivugaho uko byagenze byose mu gice cya kabiri.Icyakora uyu mugabo killerman yavuze ko yakundiye umugore we kuba ananutse.

 

Uyu mugabo Killerman amaze kuba rurangirwa muri Cinema nyarwanda aho akora filime nyinshi harimo iyitwa My heart iri mu zikunzwe cyane muri iyi minsi.

Source: The Kingdom

Umwanditsi: Byukuri Dominique

Advertising

Previous Story

Umuramyi James Niyonkuru wakoranye indirimbo na Theo Bosebabireba yambariye guhesha Isi agakiza

Next Story

Dorimbogo yagiriye inama Joyeuse kureka kwiruka inyuma ya Juno ndetse avuga ko Juno Kizigenza atamwemera

Latest from Imyidagaduro

Intare FC yasinyishije umukinnyi mushya

Umuyobozi wa Intare FC, Byabuze Gatibito yavuze ko nta biganiro bigeze bagirana na Mukura VS yatangaje ko yasinyishije Ishimwe Jean-René wari intizanyo y’iyi kipe
Go toTop