Umunyamakuru yahatirije Zuchu kuvuga uwo bahoze bakundana umukobwa arabyanga avuga ko mbere ya Diamond ntawundi musore azi

19/09/2023 15:27

Umunyamakuru ukora kuri  Wasafi FM Baba Levo , yashyize  igitutu kuri Zuchu , amusaba kugaruka k’uwo bahoze bakundana umukobwa amubera ibamba.

 

 

Nk’uko byagaragaye tariki 19 Nzeri 2023, uyu munyamakuru ukorera Wasafi FM ya Diamond Platinumz, yagaragaje ko yifuza cyane kumenya umusore wahoze akundana na Zuchu , maze ava muri bagenzi be aterura ikibazo gikomeye kibyerekezaho akibaza Zuchu.Uyu munyamakuru ntabwo yahaye Zuchu agahenge kuko yamuhezaga kunkeke buri mwanya ubona ko yifuza kubimenya.

 

 

Baba Levo, we yavugaga ko ari byiza ko Abanya-Tanzania , bamenya amakuru y’uwahoze ari umukunzi we.Uyu mukobwa yavuze ko atigeze akundana n’undi wese mbere y’uko akundana na Boss wabo (Diamond Platinumz).

 

 

Uyu mukobwa yagaragaje ko yahoze ari wenyine nta mukunzi afite ndetse avuga ko aramutse anahari bitaba ari byiza ko amushyira hanze muruhame.

 

 

 

ESE KOKO ZUCHU NTAWUNDI MUKUNZI YIGEZE ?

Muri 2022 ubwo Zuchu yizihizaga isabukuru ye y’amavuko , Umubyeyi wa Diamond Platinumz, yatunguye Zuchu amubwira amagambo meza.Muri ubu butumwa , mama wa Diamond [Mama Dangote], yagaragaje ko uyu mwari ari umukazana we gusa nawe akagaragaza ko abifitiye amatsiko.Uku kumwita umukazana we byatumye abantu benshi bibaza niba umuhungu we yaramaze kumugeza murugo.

 

Nyuma y’aho amakuru yabaye menshi , bivugwa ko bakundana gusa uyu mukobwa we akagaragaza ko adateze kujya murukundo na Boss we.Kugeza ubu nta gushikanya ko Zuchu na Diamond Platinumz bari murukundo.

Advertising

Previous Story

Dosiye ya Kazungu Denis ukekwaho kwica abantu i Kanombe abandi akabateka mu isafuriya yagejejwe mu butabera

Next Story

Dore ibintu bishobora kugutera ibiheri mu maso

Latest from Imyidagaduro

Intare FC yasinyishije umukinnyi mushya

Umuyobozi wa Intare FC, Byabuze Gatibito yavuze ko nta biganiro bigeze bagirana na Mukura VS yatangaje ko yasinyishije Ishimwe Jean-René wari intizanyo y’iyi kipe
Go toTop