Advertising

Dosiye ya Kazungu Denis ukekwaho kwica abantu i Kanombe abandi akabateka mu isafuriya yagejejwe mu butabera

09/19/23 13:1 PM
1 min read

Ikigo cy’igihugu gishinzwe Ubushinjacyaha (NPPA) cyashyikirije urukiko Dosiye ya Kazungu Denis , kugira ngo aburanishwe kubyaha ashinjwa .

 

 

Urubanza rwa Denis Kazungu ukekwaho kwica no gushyingura abantu mu nzu yakodeshaga mu Karere ka Kicukiro, amakuru avuga ko ngo hari n’abo yatekaga mu isafuriya nk’uko Igihe cyabitagaje, kigaragaza ko mu byaha ashinjwa harimo ko  akurikiranweho ibyaha 10 , yemeye ko yishe abantu 14 , hari abo yatetse mu isafuriya abandi arabanshyingura mu nzu.

 

 

 

Umuvugizi wa NPPA, Faustin Nkusi, yatangarije ikinyamakuru The New Times  dukesha iyi nkuru ati: “Twatanze ikirego ku ya 18 Nzeri mu rukiko rw’ibanze rwa Kicukiro.”Ikinyamakuru New Times cyamenye ko mu gihe itariki y’iburanisha ry’ibanzirizasuzuma itaramenyeshwa, birashoboka ko ashobora kwitaba urukiko mu mpera ziki cyumweru.

 

Ku ya 5 Nzeri, Kazungu yatawe muri yombi.Kugeza ubu umubare nyawo w’abakekwaho kuba barahohotewe na Kazungu nturamenyekana. Nk’uko RIB ibivuga, imirambo imwe yari yaraboze igihe yafatwaga, bityo rero, bisaba inzira ndende yo kumenya umubare w’abahohotewe.Umusore w’imyaka 25 y’amavuko witwa Eric Turatsinze ni umwe mu bahohotewe na Denis Kanzungu.

 

Ibi byaha biramutse bihamye Kazungu yahabwa igifungo cya burundu nk’igihano kinini gishobora gutangwa hakurikijwe uburemere bw’ibyaha ashingwa.

Sponsored

Go toTop