Monday, May 6
Shadow

Umukunzi wa Harmonize yikomanze mu gatuza avuga ko nta wundi mukobwa ubereye uyu muhanzi

Umwe mu bahanzi bakomeye cyne mu gihugu cya Tanzania Harmonize akomeje kuvugisha benshi nyuma Yuko umukobwa bamaze iminsi mu rukundo yakije imbugankoranyamaga yikomanga mu gatuza yivuga imyato ko abereye uyu muhanzi.

 

Poshyqueen akaba umukunzi mushya wa Harmonize Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram ahazwi nka story yanditse amagambo akomeje kuvugisha benshi hirya no hino ku mbugankoranyambaga.

 

Yagiye ku rukuta rwe rwa Instagram maze yandika ko azahora iteka aterwa ishema n’umukunzi we, ahamya ko niyo uyu muhanzi Harmonize afite imbaraga nke, akora uko ashoboye agashimisha uyu mukobwa.

 

Ni nyuma Yuko Kandi urukundo uyu muhanzi Harmonize yakunze uyu mukobwa Poshyqueen rukomeje kuvugisha benshi nyuma Yuko uyu musore wari usanzwe Ari umu Islam yagaragaye yagiye mu rusengero bihamanye n’imyemerere ye ndetse benshi bavuga ko umukobwa akunda ariwe wabimuteye.

Icyakora uyu muhanzi Harmonize we yavuze ko abantu badakwiye gutungurwa no kumubona ajya mu rusengero kuko ngo urukundo nyarwo rugushora mu Mana ukegera Imana bityo nibyo akundira uyu mukobwa bari mu rukundo.