Monday, May 6
Shadow

Haravugwa uruntu runtu hagati ya Irene Murindahabi na Phil Peter

Bamwe mu byamamare bikunzwe hano mu Rwanda Kandi bakaba bakunzwe n’abatari bacye hirya no hino, biravugwa ko bashobora kuba bafitanye umubano mubi hagati yabo nk’uko bikomeje guhwihwiswa ku mbugankoranyambaga.

 

 

Ni mu kiganiro umunyamakuru witwa Emmy Nyawe yakoreye kuri shena ya YouTube yitwa The Dynamic Show, nibwo uyu musore yavuze ko hashobora kuba Hari umubano mubi hagati ya Irene Murindahabi  na Phil Peter.

 

Ni nyuma y’iminsi micye gusa uyu munyamakuru uri mu bakomeye  Irene Murindahabi agize ibyago byo kubura nyina, ndetse akaba yaratabawe n’abarimo Clapton Kibonke, Chris Eazy, Junior Rumaga ndetse n’abandi.

 

Icyakora muri uko gutabara uyu munyamakuru, abagiyeyo bavuze ko batigeze babona umunyamakuru Phil Peter cyangwa Babo Rwanda Kandi bisanzwe bizwi ko bombi bakoranye ku kinyamakuru kimwe ndetse ko bari inshuti.

 

Ibyo umunyamakuru witwa Emmy Nyawe nibyo yahereyeho avuga ko hashobora kuba Hari umubano mubi hagati yabo ndetse avuga ko bidakwiye ko umuntu yakagize ibyago ngo abandi bange kumutabara.

 

Ni nyuma yuko Kandi uyu munyamakuru asezeye ku kinyamakuru yakoragaho cya Isibo ndetse bikaba byaravuzwe ko atigeze yemeranya na barimo Phil Peter mu buryo yasezeye. Ibyo ni bimwe mu bintu bikomeje guhwihwiswa ku mbugankoranyambaga.

 

 

 

Source: Dynamic Show