Uyu mukobwa wamamaye cyane mu gukina filime muri Nigeria ndetse akanaba umucuruzi wabigize umwuga Nancy Iheme, yagiriye inama abakobwa bagenzi be ababuza gukunda abasore babakundira ikibuno cyangwa imiterere.
Mu nama ye yagiraga abakobwa ababuza gukunda abasore babakundira uko bagaragara nko kugukundira ikibuno, imiterere n’ibindi.
Uyu mukobwa abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yagaragaje ko abasore nkabo baba bitaye kubyo barya nkaho umukobwa Ari inkoko barya.
Mu magambo ye yagize ati ” ntuzigere ujya mu rukundo n’umusore ugukundira ikibuno cyangwa imiterere cyangwa amabere, ujye ubohereza aho bagurira inyama ntago muri inkoko.”
Uyu mukobwa ubusanzwe yatangiye gukina filime muri 2013, aribyo byamufashije kuba kuri ubu ari icyamamare.
Source: Adannaya