Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana , Aline Gahongayire ari mu byishimo bikomeye nyuma yo guhura na Angeline Ndayishimiye umugore wa Perezida w’igihugu cy’u Burundi Evariste Ndayishimiye umaze iminsi i Kigal munama mpuzamahanga yiga k’uruhare rw’Abagore mu Iterambere.
Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze , Aline Gahongayire yasangije abamukurikira amafoto ari kumwe na Angeline Ndayishimiye.
Nyuma yo gutangaza aya amafoto, yatangaje ko ari ibihe bidasanzwe kuba yahuye n’uyu Mudamu w’Umukuru w’Igihugu cy’abaturanye cy’u Burundi.Yagize ati:”Ni ibihe bidasanzwe nagiriye munama mpuzamahanga yiga k’uruhare rw’Abagore ku iterambere.Ni icyubahiro guhura na Ndayishimiye Angeline , Umugore wa Perezida w’Igihugu cy’Uburundi.Ni umwe mubafasha abagore kwigira no kuzana impinduka nziza mu Karere”.
Ati:” Umuryango wanjye n’uwo kwa Perezida Ndayishimiye isanzwe igenderana ariko sibyo nshaka gutindaho , ibyo uganiriye n’umukuru iteka biba ibanga rikomeye.Cyakora nkwibiye ibanga , yambwiye ko akunda cyane indirimbo za Prosper Nkomezi”.