Umukobwa ufite amataye adasanzwe witwa Judy yatangaje ko kuva kera yajyaga aterwa ikibazo n’uburyo angana ahishura ko n’umubyeyi we yajyaga akunda kubimubaza ho cyane yajya no kumubita akaba ariho akubika.
Judy wahawe akazina na Judy Nurse, usanzwe akora akazi ko kuvura muri Amerika akaba ari umunya-kenya aho banamuhimbye irindi zina rya Mama Teyian yatangaje ko abangamirwa cyane n’amabuno ye n’uburyo agenda yiyongera umunsi ku munsi.Mama Teyian yasabye abagabo kumwitaho ariko bakagabanya kumuca inyuma.
Uyu mukobwa anyuze kumbuga nkoranyambaga ze yashyize hanze amashusho y’umukobwa wo muri Amerika wamamaye kumbuga Nkoranyambaga ari kunyina azunguza ikibuno bizwi nka ‘Twerk’.Uyu mubyinnyi yavuze ko ubwo yari akiri muto yari afite amataye mato umukunzi we akabimuhora.
Uyu mubyinnyi wa Twerk wari mu mashusho Judy yashyize hanze , yagize ati:”Ariko muzi ikintu gitangaje kuri njye , ni uko ubwo narimuto nanutse , nubundi narimfite ikibuno gito cyane [Small Nyash]. Ndabyibuka abantu bakundaga kunsereza.Aya mabuno manini agirwa n’abantu baturuka ku mazi”.
Uyu mukobwa Judy we yavuze ko uburyo yari ateye afite amabuno manini ahandi hananutse ariko ngo ntihagire abamwegera.Yagaragaje ko ubwo mama we ngo yamubazaga impamvu afite inyuma hanini , nawe yamubwiye ati:”Ni wowe wambyaye ahubwo nsobanurira uko byagenze”.
Judy yavuze ko uko yakuraga abagabo bajyaga bamubwira ko ari mwiza ndetse ko akwiriye kwishimira uko ateye.
Yagize ati:”Natangiye kwiyakira ubwo abagabo n’abandi bakoresha imbuga nkoranyambaga batangiraga kubwira ko amabuno yanjye ari meza”.
Uyu mukobwa yasabye abandi bakobwa kutajya bigaya cyangwa ngo bibaze impamvu bameze uko bameze.