Advertising

Umukobwa wari uri gufata videwo zo gushyira kuri TikTok yaguye mu mpanga ahita apfa

07/19/24 21:1 PM
1 min read

Mu gihugu cy’u Buhinde, umukobwa uzwi cyane ku mbuga nkoranyambaga, w’imyaka 27, yaguye metero 300 ari gufata amashusho yo gushyira ku mbuga nkoranyambaga ze. Uyu mukobwa yaguye ubwo yari ari kugerageza gufata amashusho y’amazi amanuka ku musozi.

Uyu mukobwa yari umunyamideli uzwi cyane ku mbuga nkoranyambaga, aho yari afite abamukurikira benshi ku rubuga rwa Instagram. Yari amaze igihe afata amashusho n’amafoto y’ubwiza bw’inyubako, ahantu nyaburanga, n’ibindi bintu bitandukanye byamufashaga kwamamara no gushimisha abakunzi be benshi.

Akimara kugwa mu mpanga, abo bari kumwe bahise batabaza, gusa ubutabazi bwamugezeho yamaze gushiramo umwuka. umurambo we bawusanze muri metero 300 uvuye hejuru ku musozi. Ubuyobozi bwatangaje ko uyu mukobwa yaguye bitewe nuko yashatse gufata amashusho ari ahantu hagoye ndetse akarangara agashiduka yaguye mu musozi.

Ubuyobozi bwaburiye kandi abandi bantu kujya birinda kwishyira mu bibazo bashaka gufata amashusho cyangwa amafoto meza, igihe bari ahantu habashyira mu byago cyane cyane mu bice by’imisozi n’ahantu hahanamye.

 

Sponsored

Go toTop