Umukobwa wagaragaye mu mashusho ari gusomana n’umusore wari ugamije guca agahigo ko gusomana igihe kikini akomeje kwibasirwa bikomeye

31/01/2024 14:19

Hashize iminsi micye umusore witwa Isaac Kwame wo mu gihugu cya Ghana yitabiriye guca agahigo ko gusomana igihe kikini kurusha abandi ku isi hose, aho yasomanye isaha yose gusa umukobwa basomanye icyo gihe ntiyorohewe.Nk’uko ayo mashusho y’uyu musore yasakaye hirya no hino ku mbugankoranyambaga, yagaragaye ari gusomana n’umukobwa ariko umukobwa yari yihishe kuburyo atagaragara.

 

 

Icyakora abakoresha imbuga nkoranyamaga bavumbuye isura y’uyu mukobwa ndetse bahita bayishyira hanze aho bavuze ko uyu mukobwa wemeye gusomwa kuri kamera noneho igihe kingana gutyo ko nta muco urimo.Ikindi birahwihwiswa ko uyu musore n’uyu mukobwa batari mu rukundo ahubwo hashobora kuba harabayeho kugirana amasezerano hagati yabo bityo bikarangira bombi bagaragaye bari gusomana.

 

 

 

Source: Ghpage

Advertising

Previous Story

Umupasiteri yafunzwe azira gutera inda umukobwa w’imyaka 16

Next Story

Umugore yasutse amavuta ashyushye kuri mugenzi we amuziza ko yasutse ibisuko bisa nibye

Latest from HANZE

Go toTop