Umupasiteri yafunzwe azira gutera inda umukobwa w’imyaka 16

31/01/2024 14:07

Imwe mu nkuru ikomeje gusakara hirya no hino ni inkuru yuyu mupasiteri umaze igihe kinini yaraburiwe irengero nyuma yuko ateye inda umukobwa w’imyaka 16 ariko kuri ubu uyu mugabo akaba yafashwe ndetse yatawe muri yombi n’abashinzwe umutekano.

 

Uyu mugabo bivugwa ko ajya gutera inda uwo mwana w’umukobwa yamubeshye ko agiye kumusengera birangira uyu mugabo asambanyije uwo mukobwa ndetse biza no kurangira amuteye inda.Ubwo uyu mugabo yamenyaga amabara yakoze yahise ahunga kuko yarabizi ko agiye gukurikiranwaho icyo cyaha yakoze, ndetsee bivugwa ko uyu mugabo yari amaze amezi 6 yose yaraburiwe irengero batazi aho yahuriye.

 

 

Gusa abashinzwe umutekano bakomeje bamuhiga ndetse arinako bashaka amakuru aribyo byaje kumenyekana ko ashobora kuba yagarutse iwe mu rugo nyuma yigihe cy’umwaka wose aburiwe irengero.Nyuma nibwo abashinzwe umutekano bahise bajya kumufata iwe mu rugo igitaraganya bakimara kumenya amakuru ko yagarutse, bityo akaba yahise atabwa muri yombi n’abashinzwe umutekano ndetse akaba afunzwe.

 

 

Kimwe mu gihano biteganijwe ko uyu mugabo yahanishwa ahamijwe ibyaha byose aregwa harimo kuba ashobora gufungwa imyaka 30 muri gereza.

 

 

 

Source: TUKO

Advertising

Previous Story

Intambara y’amagambo hagati ya Element Elee na Noopja bapfa injyana

Next Story

Umukobwa wagaragaye mu mashusho ari gusomana n’umusore wari ugamije guca agahigo ko gusomana igihe kikini akomeje kwibasirwa bikomeye

Latest from Iyobokamana

Go toTop