Imwe mu nkuru ibabaje ni inkuru yuyu mugore wo mu gihugu cya Kenya mu, mujyi wa Nairobi aho uyu mugore yakoze amabara agafata amavuta ashyushye akayasuka ku mugore mugenzi we amuziza ko yasutse ibisuko bisa nibye mbese ko yamwiganye.Nk’uko byatangajwe na NTV yavuze ko abo bagore bombi ubusanzwe ari abaturanyi ariko umwe muri bo akaba yakomerekeje mugenzi we bikomeye cyane amuziza ko yasutse ibisuko bisa nibye.
Uyu mugore witwa Catherine Wanjiru yasutse amavuta ashyushye kuri mugenzi we witwa Sherry Nyanchomba, bombi batuye mu mujyi wa Nairobi ndetse ngo ibyo byose yabikoze aziza uyu mugore kuba yamwiganye ibisuko yari asutse ndetse akamwigana byose namabara yabyo.
Mbere Yuko ibyo byose biba, uyu mugore witwa Catherine Wanjiru bivugwa ko yihishe mugenzi we akamutega afite amavuta ashyushye yamubona agahita afata ayo mavuta ashyushye akayamusuka mu maso.Uyu mugore Sherry Nyanchomba yahise ajyanwa ku bitaro ndetse bamwitaho gusa akimara kuvayo yahise ajya gutanga ikirego mu bashinzwe umutekano kugira ngo bakurikirane uwo mugore wamuhohoteye akamusukaho amavuta ashyushye.
Source: muranganewspaper.co.ke