Advertising

Umukobwa wagaragaye ari kwambika umukunzi we yavuze amagambo yatangaje benshi

09/28/24 9:1 AM

Umukobwa wo muri Kenya wagaragaye ari kwambika umukunzi we , akomeje kuvugisha benshi dore ko byagaragajwe ko ariko asanzwe abikora nk’uko yashyizwe hanze na Njeri Lizah.

Uyu mukobwa yangaje ko buri gitondo afata umwanya agategura umukinzi we , akamwambika neza kugira ngo agaragare neza. Ni umwari watangaje cyane abaturage bo muri Kenya n’abandi babonye amashusho.

Njeri yavuze ko umukunzi we amureba buri gitondo kugira ngo amuhitiremo imyenda yambara ayitere ipasi ndetse akanamuherekeza.

Ati:”Buri mu gitondo tujyana mu bwogero kugira ngo adasubira mu buriri. Nyuma mufasha guhitamo imyenda arambara , nkamwambika hanyuma kajya mu kazi”.

Avuga ko kumukorera ibi bintu , bituma agaragara neza ndetse n’urukundo rwe rukiyongera na cyane ko amutegurira n’ibikapu aratwara ku ishuri.

Ati:”Buri mu gitondo mba ngomba kumenya ko igikapu cye ajyana ku kazi kimeze beza kandi ko kirimo ibyo akenera byose. Nkamutegurira Inzira mugozi ya Telefone , nkagushyiriramo n’utundi dukoresho twe”.

Nyamukobwa yavuze ko amwogereza n’inkweto aho biri ngombwa akamuterera umuti ndetse ngo akabifata nk’inshingano.

Previous Story

Nyuma yo gusoza amashuri Rita Ange Kagaju yashyize hanze Ep y’indirimbo 6 yise VOLUME

Next Story

Umusore yabenze umugore we nyuma y’icyumweru bakoze ubukwe amuhoye kudahuza ubwoko bw’amaraso

Latest from HANZE

Go toTop