“Umukobwa dukundana binsaba kumuha amafaranga uko duhuye” ! Umusore watangiriye kuri Capati akaza kugura imodoka yavuze ko gundana n’umukobwa w’ubu bisaba igishoro gihanitse ngo umurambane

27/06/2023 08:37

Umusore wavukiye mu karere ka kamonyi mu ntara y’Amajyepfo ubu usigaye uba i Kigali yahamije ko gukundana n’umukobwa ukamurambana bisaba igishoro gihanitse ku buryo iyo udafite amafaranga uhorana umutima uhagaze kuko isaha n’isaha baba bamutwara.

Uyu musore witwa Benimana Jean Marie yavuze ko umukunzi bakundana amugenera amafaranga ya buri uko bahuye ngo kuko abizi ko aba ayakeneye naho atakwirirwa ayamusaba. Benimana Jean Marie umenyerewe ku mazina ya TBP akazina gakomoka ku kuba yigisha imodoka, aganira n’itangazamakuru yavuze Ati”

Muri 2000 nari ntaraza i Kigali icyo gihe namenye ko umuntu acyenera kurya aruko yakoze ikindi namenye ko umuntu nta kindi cyamubeshaho kitari amafaranga kuva ubwo ntangira gushaka amafaranga mpereye kuguteka Capati nkazicuruza. Nyuma gato naje i Kigali nshaka perime ndayibona mba ntangiye gukora kwi faranga”.

Umunyamakuru ati; ko ndeba uri umusore ubwo w’ibigango ubwo ntukundwa n’abakobwa benshi?”.

 

Jean Marie Ati: ” Kugira ibigango nta mafaranga imbere y’umukobwa ntacyo bivuze , igihe cyose udafite amafaranga umukobwa ntiyakureba n’irihumye , Ati:” nk’ubu mfite Umukunzi ariko uko duhuye ndibwiriza nkamuha amafaranga kuko mbizi neza ko ni ntamuha amafaranga ntazamurambana kuko icyintu cyonyine wakorera imukobwa akishima n’ukumuha amafaranga”.

Ikindi kandi kuko twenda gukora ubukwe mba nitoza kugusiga amafaranga kuko burya umugabo wese iyo agiye kuva murugo aba agomba gusiga amafaranga , rero natangiye kubyimenyereza”.

 

Buri munsi mu mitima y’abantu mu biganiro bya bo hahora hibazwa ngo ari amafaranga n’urukundo ni iki gikwiye kuza mbere? Ese umusore udafite amafaranga yabona umukobwa yifuza? Icyakora igisubizo gihamye tuzagikura kubitekerezo mugiye gutanga kuri iyi inkur.

Ese nta mafaranga urukundo rurashoboka?

Advertising

Previous Story

Clarisse Karasira usigaye aba muri Amerika agiye gukora igitaramo cyo kumurika album ya 3 yise ngo ‘Bakundwa’

Next Story

Bahati yashyize hanze amashusho y’indirimbo ‘DIANA’ yakoranye na Bruce Melodie akayitirira umugore we – VIDEO

Latest from Inkuru z'urukundo

Go toTop