Advertising

Bahati yashyize hanze amashusho y’indirimbo ‘DIANA’ yakoranye na Bruce Melodie akayitirira umugore we – VIDEO

06/27/23 11:1 AM

Umuhanzi wo mu Rwanda umaze kwamamara cyane yakoranye indirimbo na Bahati wo muri Kenya wubatse izina muri muzika.

 

Diana ni indirimbo bitiriye umugore wa BAHATI bivugwa ko amarusha imyaka 3 dore ko byagiye biba ikibazo kubantu batandukanye gusa Bahati we akemeza ko kuba arushwa imyaka 3 n’umugore we ntacyo byakwangiza k’umubano wabo bombi.

Muri iyi ndirimbo ,Bahati atangira aririmba Ikinyarwanda aho agira ati:” Rurema ni ubwenge, ikurema yari yaraye akurota (Umutoma udafite aho uhuriye n’ukuri).Mukunzi wanjye unkunda ntabwo nshobora kwihanganira kugutakaza”.

Nyuma y’aya magambo ya Bahati Bruce Melodie amwakira nawe aririmba mu Giswahili ndetse ubonako yisanzuye imbere ya kamera.Aba bahanzi bombo bafite amazina ndetse bakunzwe n’abatari bake.

Bahati ndetse na Bruce Melodie bahuje imbaraga mu rwego rwo kugira ngo bakomeze bungukire mu kwiyegekaho abafana batandukanye mu bihugu barimo.Diana kandi ni indirimbo igaragaramo umukobwa uteye  mu buryo bugezweho mu isi ya none.

Previous Story

“Umukobwa dukundana binsaba kumuha amafaranga uko duhuye” ! Umusore watangiriye kuri Capati akaza kugura imodoka yavuze ko gundana n’umukobwa w’ubu bisaba igishoro gihanitse ngo umurambane

Next Story

Umukobwa yakubiswe izakabwana na nyina amuziza ko afite umuhungu bakundana

Latest from Inkuru Nyamukuru

Go toTop