Umuhanzikazi Clarisse Karasira usigaye wibera muri Amerika hamwe n’umugabo we ndetse n’umwana wabo Kwanda, agiye gukora igitaramo cyo kumurika umuzingo we wa 3 yise ‘Bakundwa’.Ni umuzingo yise ngo ‘Bakundwa Album Live Cncer’ iriho indirimbo 10.
Iki gitaramo azagikorera ahitwa Wanyflete’s Flankil mu Mujyi wa Potland muri Leta ya Maine , ku wa 20 Kanama 2023.Iyi Album ya Clarisse Karasira izaba iriho indirimbo nka ‘Icyampa’ , Imbere , Ibarabara , Gira ubuzima , Ruhinyuz’Imana, Mu nsi y’izuba , Roho ndetse na Ntukababare’.
Izi ndirimbo zose zitsa ku rukundo , icyizere , ubudaheranwa n’ibindi.Yubakiye kandi ku muziki w’umurage wa Kinyafurika uhujwe n’umuziki ugezweho.Uyu muhanzikazi usanzwe ari umwanditsi w’indirimbo agiye kumurika umuzingo we wa Gatatu nyuma yo gushyira hnze uwakabiri yise ngo ‘Afurika’ ndetse na Inganzo y’umutima yabaye iya mbere.
Clarisse Karasia avuga ko muri rusange iyi album ye igamije kwishimira ikiremwamuntu ikibutsa ko buri muntu ari nk’undi kandi ko umuziki ari ururimi rumwe.Yumvikanisha ko ari umuzingo uzumvikanisha imbaraga z’umuziki mu gukirikirana ibikomere , gutera imbaraga , guhuza imbaraga no gukorera hamwe.
Clarisse yemeje ko indirimbo ziri kuri uyu muzingo ariwe wenyine wazikoze, yemeza ko aho igitaramo cyashyushye ati:” Album Launch hano yahumuye muri Maine hagiye kubera igitaramo tumaze iminsi turota”.