Sunday, May 19
Shadow

Umukobwa akomeje kwingingira umuhanzi ukomeye ko yamutera inda bakabyarana

Imwe mu nkuru ikomeje kuvugisha benshi hirya no hino ku mbugankoranyambaga ni inkuru y’uyu mukobwa wo mu gihugu cya Kenya witwa Claris ukomeje gutakambira umuhanzi ukomeye mu gihugu cya Kenya ko yamutera inda bakabyarana umwana.

 

Ubusanzwe uyu musore uri gusabwa gutera inda uwo mukobwa yitwa Krg The Don akaba ari umuhanzi ukomeye mu gihugu cya Kenya ndetse ni umwe mu bahanzi batunze agatubutse hariya mu mujyi wa Nairobi.

 

Usibye kuba ari umuhanzi ukomeye mu gihugu cya Kenya uyu musore kandi ni umwe mu bahanzi bakurura abakobwa benshi muri Nairobi aho abakobwa benshi bamukunda ndetse baba bifuza ko yabagira abagore cyane ko uyu musore ari ibogali nkuko bivugwa na benshi mu gihugu cya Kenya.

 

Mu kiganiro uyu mukobwa Claris yagiranye n’umunyamakuru Vincent Mboya, nibwo uyu mukobwa yivugiye ubwe ko yifuza ko uyu musore w’umuhanzi yamutera inda kuko ngo amukunda ndetse yabikunda kurushaho babyaranye umwana.

 

Uyu mukobwa yakomeje avuga ko icyo ashaka ariko uyu musore yamutera inda gusa, kuko ntago ashaka ko amugira umugore. Mu myumvire ye ahamya ko atewe inda n’uyu musore yabyara umwana mwiza usa n’uyu muhanzi kuko avuga ko uyu muhanzi afite ubwiza bukurura benshi ndetse ko buri mukobwa yakifuza kubyarana nawe.

 

Mu kiganiro uyu munyamakuru Vincent Mboya yahamagaye uyu muhanzi Krg The Don amubwira ko hari umukobwa ushaka ko amutera inda gusa, maze uyu musore avuga ko bidashoboka ibyo uwo mukobwa yifuza kuko ngo adashobora kongera kubyara.

 

Uyu mukobwa yakomeje kujya avuga ko afite amafaranga ye azarera umwana we atagize icyo asaba uyu muhanzi ariko umuhanzi amubera ibamba avuga ko adashobora guhindura imyumvire nintego yihaye.