Advertising

Zuchu yongeye kwitandukanya na Simba

02/24/24 20:1 PM

Umwe mu bahanzi bakunzwe hano muri Afurika yose na Zuchu arimo dore ko abarizwa muri label ishinzwe kurebera inyungu z’abahanzi ikomeye yitwa WCB Wasafi iyobowe na Diamond Platinumz. Abo bombi Zuchu na Diamond Platinumz bavuzwe mu rukundo ndetse kuri ubu bakaba bamaze gutandukana.

 

Uyu muhanzikazi abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Zuchu yatangaje ko yamaze gutandukana na Diamond Platinumz nyuma ya mashusho akomeje gusakara hirya no hino ku mbugankoranyambaga aho Diamond Platinumz yagaragaye ari kumwe n’uwahoze ari umugore we Zari Hassan ndetse bakaba barabyaranye.

 

Mu magambo ye, uyu mukobwa Zuchu yagize ati “ muraho bafana ndetse namwe muryango wanjye, nagombaga kuvuga kuri ibi bintu kugira ngo mbishire mu mucyo. Kuva uyu munsi njye na Nasibu cyangwa Diamond Platinumz ntitukiri mu rukundo. Ndabizi nubwo byari ibintu byacu ariko burya bigiye kureka umuntu ukunda ariko nizeyeko aribyanyuma ndetse ndatangira ubuzima bushya.”

 

“Urukundo ni ukubahana, rero nibyo byabuze mu rukundo rwacu, icyakora njye nawe turacyafitanye akazi Kenshi ko gukora, ndetse mwifurije ibyiza we n’umuryango we. twabanye neza ariko uyu mwaka nize ko ntakuvuga oya kuri buri kimwe cyose cyangwa kuvuga ok ku bintu. Ndabona ko ngiye gutangira kubaho ubuzima bwiza mbayeho nigenga Kandi mu mahoro. Guhera ubu reka akazi gakomeze Kandi nta mukunzi mfite.”

 

Ayo magambo uyu muhanzikazi yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram akomeje kuvugisha benshi hirya no hino ku mbugankoranyambaga bibaza icyatumye batandukana ndetse benshi bakomeje guhamya ko amashusho amaze iminsi asakara yuyu muhanzi Diamond Platinumz arikumwe n’uwahoze ari umugore we Zari Hassan ashobora kuba afite aho ahuriye no gutandukana kwabo.

 

Previous Story

Zari Hassan yavuze impamvu bamwita indaya

Next Story

Umukobwa akomeje kwingingira umuhanzi ukomeye ko yamutera inda bakabyarana

Latest from Imyidagaduro

Fatakumavuta yanze kuburana

Ubwo yari imbere y’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro, Sengabo Jean Bosco wamamaye nka Fatakumavuta yavuze ko atiteguye kuburana kuko batabonye Dosiye ngo bihuze n’urubanza. Ibi
Go toTop