Diamond Platnumz arasaba amasengesho abafana nyuma yo kubengwa na Zuchu

25/02/2024 11:37

Diamond Platnumz wo mu gihugu cya Tanzania akomeje kuvugisha benshi ku mbugankoranyambaga ubwo yatangazaga ko acyeneye amasengesho nyuma yo guterwa indobo na Zuchu ku mugaragaro.

Hamaze iminsi hacicikana amashusho yuyu muhanzi Diamond Platinumz arikumwe na Zari Hassan wahoze ari umugore we ndetse babyaranye, ni amashusho ataravuzweho na benshi bibaza Niba yaba yarasubiranye n’uwahoze ari umugore we.

Ubwo ayo amashusho yasakaraga, byari bizwi ko uyu muhanzi asanzwe ari mu rukundo na Zuchu nubwo bombi batigeze bahamya urukundo rwavugwaga hagati yabo, bityo abantu numvaga ko ashobora kuba yaratandukanye na Zuchu.

Mu munsi ishize rero nibwo umuhanzikazi Zuchu yabyutse ajya ku rubuga rwe rwa Instagram maze atangaza amagambo akomeye akomeje kuvugisha benshi ku mbugankoranyambaga.

Uyu muhanzikazi yemeye ko yakundaga Diamond Platinumz ndetse ko bari basanzwe bari mu rukundo ariko kubera ko mu rukundo rwabo habuze ikintu cyo kubana, ibyo byatumye ngo afata umwanzuro wo gutandukana na Diamond Platinumz ndetse ko ubu nta mukunzi afite.

Ibyo byahise bititiza imbugankoranyamaga abantu benshi bakomeje kugira icyo babivugaho dore ko Zuchu nuyu Diamond Platinumz bari barahakanye ibyurukundo rwabo ariko noneho bakaba babishyize ku mugaragaro ariko umwe akatira undi.

Diamond Platinumz nawe yahise yifashisha urukuta rwe rwa Instagram maze atangaza amagambo akomeye akomeje kuvugisha benshi. Yavuze ko acyeneye amasengesho yamufasha kunyura muri ibi bihe bigiye akomeje guhura nabyo ndetse ko ari single.Umuvandimwe we yahise amuhumuriza amubwira ko araza kubinyuramo.

Advertising

Previous Story

Umukobwa akomeje kwingingira umuhanzi ukomeye ko yamutera inda bakabyarana

Next Story

Umugabo wa Zari Hassan yahukanye

Latest from Imyidagaduro

Intare FC yasinyishije umukinnyi mushya

Umuyobozi wa Intare FC, Byabuze Gatibito yavuze ko nta biganiro bigeze bagirana na Mukura VS yatangaje ko yasinyishije Ishimwe Jean-René wari intizanyo y’iyi kipe
Go toTop