Umukecuru utangaje ufatwa nk’umuslay Queen wa Mbere ushaje cyane ku isi

31/03/2023 07:38

Umukecuru w’imyaka 95 y’amavuko akomeje gutangaza abantu benshi kubera uburyo yigaragaza kumbuga nkoranyambaga.Helen Van Winkle yavutse mu 1928 akomoka muri Kentucky muri Amerika avugako yakunze ibijyanye n’imyambarire akiri muto ariko ngo mugihe cye kwigaragara ntibyari byoroshye.

Uyu mukecuru ukunda ibijyanye n’imyambarire, amaze kuba icyamamare kubantu bakoresha imbuga nkoranyambaga afatwa nk’umukecuru w’umu slayqueen ukuze cyane kurusha abandi.Helen Van Winkle avugako kugirango atangire kwiyerekana byatewe n’umwuzukuru we.

Helen yatangiye kwigaragaza muri Mata 2014 biturutse kumwuzukuru we witwa Kennedy w’imyaka 17. Ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru The Sun, yagize ati “Nakuze nkunda kwambara imyambaro igezweho uretse ko mugihe cyacu kwigaragaza byabaga bigoranye, umunsi umwe umwuzukuru wanjye yansanze murugo abonye ukuntu nambaye, yansabye kumfotora, iyo foto ayishyira kuri internet ayishyizeho yarakunzwe cyane bituma ntangira kujya nshyiraho amafoto yanjye” Ubwo Helen yatangiraga kugaragaza amafoto ye yakunzwe cyane n’abantu b’ibyamamare barimo nka Miley Cyrus, Nicole Richie, Rae Sremmurd, Fergie ndetse naba Kardashians nabandi.

Umukecuru w’imyaka 95 y’amavuko akomeje gutangaza abantu benshi kubera uburyo yigaragaza kumbuga nkoranyambaga. Ku myaka 85, Baddie Winkle kwamamara kwe byatumye abona amasezerano yo kwamamaza ibikorwa bya vodka na smirnoff.

Ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru The Mirror yavuzeko kuva yatangira kwiyerekana kuri internet byatumye yinjiza amafaranga menshi cyane kurusha amafaranga yose yatunze mubuto bwe. Yagize ati “Navutse mu 1928 mugihe cy’ubukene bukomeye, amafaranga yari make, icyo gihe nabwo narambaraga ariko ntamafaranga nigeze mbibonamo nkayo maze kwinjiza ubungubu.”

Uyu mukecuru avugako ibihe byamubaje cyane mu mibereho ye ari igihe yaburaga umugabo we mugihe bizihizaga isabukuru y’imyaka 35 bari bamaze bakoze ubukwe.Ku myaka 85, Baddie Winkle kwamamara kwe byatumye abona amasezerano yo kwamamaza ibikorwa bya vodka na smirnoff.

Advertising

Previous Story

Umunya-Ghana Ahoufe wamamaye kuri Tik Tok nka Tupac yapfuye

Next Story

Abasitari 10 bahuriye muri filime bikarangira bakundanye

Latest from Imyidagaduro

Go toTop