Abasitari 10 bahuriye muri filime bikarangira bakundanye
Ni kenshi hibazwa niba iyo abantu bakinanye muri filime birangirira aho, ariko nk’uko tubikesha ‘hellomagazine’ byagaragaye ko hari umubano w’urukundo ugenda ubyutswa no kuba abantu bakinanye muri filime, bikaba akatusho ku bakinanye bakundana . Aba ni icumi (10) muri abo byabayeho.
Kate Bosworth and Justin Long
Kate Bosworth na Justin Long bahuriye aho bakiniraga filime yitwa House of Darkness muri 2021 baza kugenda biyumvanamo buhoro buhoro kugeza bakundanye kugera ku munsi wa none.
Nyuma y’uko urukundo rw’abo rugiye kumugaragaro, aba bombi ntibaratandukana kandi bakunze kugaragara bazenguruka mu mihanda ya New York cyangwa bitabira ibirori bya tapi itukura. Muri Mutarama, Justin yanditse ubutumwa bwiza ku munsi w’amavuko wa kate, aho yamwise ati uri “igice cyiza cy’umunsi wanjye, buri munsi n’igihe tutari kumwe. Ikiremwamuntu cyiza cyane nabonye.”
Blake Lively and Ryan Reynolds
Blake Lively na Ryan Reynolds ni bamwe mu makupule(couples) meza cyane muri Hollywood, kandi byose byatangiye mu gukora filime ‘Green Lantern muri 2010’. Mu gihe aba bombi batigeze bagira uruhare mu rukundo mu gihe cyo gufata amashusho ( bombi bari mu bucuti icyo gihe ) batejeje imbere ubucuti bw’abo buza kuvamo urukundo rutanyeganyezwa.
Muri 2016, Ryan yagaragaye kuri Entertainment Weekly’s SiriusXM show, aho yahishuye igihe ibintu byose byahindutse kuri bo ati: “Twari twasohotse umwe ari kumwe n’uwo Yakundanaga na we, duhuriye aho biba nk’ibishashi bigurumana “
3.Eva Mendes and Ryan Gosling
Eva Mendes na Ryan Gosling bahujwe bwa mbere muri 2011, nyuma yo gufatanya gukina muri triller cg se ‘ the place beyond the pines’. N’ubwo urukundo rw’abo rwakomeje kuba mu ibanga, mu myaka ya mbere y’umubano w’abo, baje kugaragara bakorera ibintu hamwe muri Hollywood, ndetse bakunze no gusokera muri Parike ya Adventure ya Disneyland ya California.Â
Mu mwaka wa 2014, Eva na Ryan babaye ababyeyi ku mukobwa wabo w’imfura, nyuma Esmeralda Amada Gosling, umukinnyi wa filime asobanura ko atazigeze atekereza kubyara kugeza igihe ahuriye na Ryan.
4.Goldie Hawn and Kurt RussellÂ
Goldie Hawn na Kurt Russell bahuye bwa mbere mu 1968 bakora filime yitwa ‘the one and only’, ariko mu 1983 s’ibwo batangiye gukundana kuko muri 2012 Goldie yagize ati: “Nari mfite imyaka 21 kandi yari afite imyaka 16 , natekereje ko ari mwiza ariko yari muto cyane. Noneho nyuma y’imyaka twongeye guhura ndamukunda kandi nibutse ko namukunze cyane ubwo namubonaga bwa mbere.
5.Sarah Michelle Gellar and Freddie Prinze Jr.
Sarah Michelle Gellar na Freddie Prinze Jr. bahuye ubwo bakinaga filime iteye ubwoba yo mu 1997, ariko ntibakundanye kugera imyaka mike yakurikiyeho binjiye bombi mu rukundo aho batangaza ko iyo baba batarahuriye muri filime biba byaragoranye ko bakundana.