Umunya-Ghana Ahoufe wamamaye kuri Tik Tok nka Tupac yapfuye

30/03/2023 20:18

Umugabo wamamaye kumbuga nkoranyambaga nka Ahoufe, byatangajwe ko yapfuye tariki 29 Werurwe 2023.N’ubwo amakuru y’uko yapfuye atarabonerwa gihamya benshi batangiye kubabazwa n’uyu mugabo wamamaye nka Tupac.

Uwatangaje iby’urupfu rwe wo muri Asakaas Boys, yashyize hanze amashusho ya Ahoufe , arenzaho amagambo yateye benshi urujijo bibaza niba uyu mugabo yamaze gupfa koko.Yagize ati:”Ubuzima ni buto, ruhukira mu mahoro Ahoufe, uzakumburwa iteka ryose”.

TV3 Ghana , nayo yemeje iby’aya makuru y’uko Umunya-Ghana wamamaye cyane kurubuga rwa Tik Tok nka Tupac yapfuye, binyuje mumashusho bashyize hanze bagira bati:”Umunya Ghana wari umaze kumenyekana nk’ukoresha Tik Tok cyane , Ahoufe yatabarutse”.

Uyu mugabo ubwo yatangiraga gukoresha Tik Tok cyane abantu baramukunze bitewe n’uburyo yahoraga yambaye nka ‘Gangster’.Afite abantu abasaga Miliyoni 3.9 z’abamukurikiraga kuri Tik Tok , amashusho ye amaze kurebwa incuro zirenga Miliyoni 39.8 nyamara zitarenga 217 gusa.

Ikinyamakuru Medicotopic, kivuga ko n’ubwo icyateye urupfu rwe kitaramenyekana ,bivugwa ko ashobora kuba yari yakoresheje inzoga cyane n’ibiyobyabwenge (Overdose) dore ko ngo yari amaze igihe arwaye.Aba banditse ko , uyu mugabo yapfuye ubwo yari mugikorwa cyo wifata amashusho, yashakaga gutambutsa mu buryo bwa Live.

N’ubwo amakuru mpamo kurupfu rw’uyu mugabo ataramenyakana , ngo bimenyekane niba yapfuye ko cyangwa niba ari ibihuha byatangajwe iki kinyamakuru cyemeza ko mu gihe hagira uwo mu muryango we ubitangaza nabyo byavugwa vuba.


Advertising

Previous Story

Umukobwa yiyahuye nyuma yo kugeza umusore muri USA ntamugire umugore

Next Story

Umukecuru utangaje ufatwa nk’umuslay Queen wa Mbere ushaje cyane ku isi

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop