Advertising

Umuhungu w’umuhanzi ukomeye, yavuye iwabo ntacyo abuze ajya kubaho ubuzima bwo gusabiriza

20/07/2024 16:25

David Banda ufite imyaka 18 akaba umuhungu w’umuhanzikazi ukomeye, akomeje kuvugisha benshi nyuma yuko avuye iwabo akajya kubaho ubuzima bwo mu muhanda kugirango yisanishe n’abakene.

David Banga ubusanzwe ni umuhungu wa Madonna, akaba ari umwana yatoraguye muri Malawi mu mwaka wa 2006, akajya ku murerera iwabo muri Amerika.  Ndetse uyu mudamu, Madonna ni umuherwe ufite arenga million 850 z’amadorali ya Amerika. Madonna kandi ni umuhanzi ,umwanditsi w’indirimbo, ndetse n’umukinnyi wa filime ukomeye.

Uyu muhungu we rero yavuye mu rugo ajya mu muhanda  mu mujyi wa New York, afata gitari atangira kujya acurangira abantu mu muhanda ngo bamuhe amafaranga, ndetse amaze iminsi abayeho ubuzima bwa gicyene, ashakisha ibyo kurya nkuko abandi babishakisha.

Uyu muhungu avuga ko kuba yaragiye kubaho ubu buzima , atari uko hari ikibazo yagiranye na Nyina, cyangwa indi mpamvu, ahubwo ko ari ukugirango amenye nawe ubuzima n’umubabaro aba bantu bakennye bakunze gucamo, kugirango umutima wo gufasha ajye awuhorana.

Uyu musore avuga ko ibyo kuba nta mafaranga afite ahagije , ntakibazo bimuteye ndetse ko atazajya kuyaka Mama we, ahubwo ko azakomeza gushakisha, ndetse avuga ko atari wenyine kuko ari kumwe n’umukunzi we muri ibi bihe.

Uyu musore avuga ko kuva yamenya ubwenge ari ubwambere amaze amasaha agera ku 8 ndetse 9, ashonje, ndetse kubona ibyo kurya akabanza gushakisha, yewe akanavunika.

Previous Story

Rema ari kuvugwa mu rukundo n’umukobwa w’umushabitsi

Next Story

Titi Brown yongeye kugaragaza urwo akunda Miss Nyambo

Latest from Imyidagaduro

Go toTop