Zahara umuhanzikazi wamamaye muri Afurika agatwara ibihembo byinshi bitandukanye yapfuye.
Uyu muhanzikazi yapfiriye mu Mujyi wa Jahanneburg mu ijoro ryo ku munsi wo ku wa Mbere tariki 11 Ukuboza 2023, aho yari arwariye mu Bitaro byigenga ari kwitabwaho n’abaganga.Uyu muhanzi wamamaye mu ndirimbo Loliwe yatumye muri furika y’Epfo haba ikiriyo , imyidagaduro ihomba umuntu ukomeye.
Mu itangazo ryashyizwe hanze na Minisitiri w’umuco n’Ubuhanzi muri iki gihugu witwa Zizi Kodwa yavuze ko uyu muhanzi yapfuye ubwo yarimo kwitabwaho n’abanganga mu ijoro ryo ku wa Mbere tariki 11 Ukuboza 2023 ahagana saa Tatu zuzuye.
Uyu muyobozi yaragaragaje agahinda gakomeye kubera urupfu rw’uyu muhanzi wari ufitiye runini imyidagaduro yo muri Afurika y’Epfo no ku Isi muri rusange.Yagize ati:
”Mbabajwe cyane n’urupfu rwa Zahara.Nihanganishije umuryango we n’abakunzi b’umuziki wa Afurika y’Epfo muri rusange.Leta yari kumwe n’umuryango we kugeza nanubu.Zahara na gitari ye bakoze ibidasanzwe muri muzika y’igihugu cyacu”.
Uyu muhanzi w’imyaka 33 yaherukaga gutangaza ko arwaye kandi ko abaganga bari ku witaho uko bashoboye.Muri 2021, nibwo yashyize hanze umuzingo we witwa ‘Loliwe’.
Umuzingo we wa Kabiri witwa ; Phendula, wariho indirimbo ; Phendula , Impilo, na Stay indirimbo zakunzwe cyane.