Umuhanzikazi Clemmy Umuana na Danny Vumbi bagiye gutaramira muri Afro Bistro i Musanze
Umuhanzikazi uri mu bagezweho mu Karere ka Musanze agiye guhurira ku rubyiniro rumwe na Danny Vumbi muri Afro Bistro iherereye mu Karere ka Musanze ahahoze hitwa Africana.Ni igitaramo kizaba kuri uyu wa Gatandatu tariki 28 Ukwakira 2023.
Ni igitaramo kizaba nyuma y’umuganda ngaruka kwezi , uzaba ku wa Gatandatu tariki 28 Ukwakira 2023.Iki gitaramo kizaba kirimo udushya dutandukanye turimo amafunguro ariyo ; Ukuguru kw’Ihene kuzaba kuri kugura ibihumbi 15 RWF , Ukuboko kw’Ihene ku bihumbi 10 RWF , Inkoko y’ibihumbi 15 RWF , Ifi y’ibihumbi 15 RWF, Igi rigura ibihumbi 2.500 Rwf , Piece y’inkoko kuri 5000 Rwf ndetse n’umuceri w’Ipirawu ku bihumbi 20 Rwf gusa ugasangirwa n’abantu 5.
Ubwo yatumiraga abafana be , Clemmy Umuana, yagize ati:” Amahoro ! nishimiye kubatumira ku wa Gatandatu nyuma y’umuganda kuri Afro Bistro. muzazane n’imiryango yanyu nzabatecyera😋 Tuzabaririmbira 🎶 🎙️ Guhera samunane. Kwinjira n’ubuntu😍 Tanga comande hakiri kare y’ibyo mwifuza kuzarya”.
Uramutse ushaka amakuru yisumbuye cyangwa ukaba ushaka gutanga komande wanyura kuri numero; 0785245995 na 0788212126.
Biteganyijwe ko iki gitaramo kizaba guhera i Saa munane z’amanywa 2PM, kuri Afro Bistro mu Karere ka Musanze.