Advertising

Umugore ukuze yagaragaye avuga ko nta rukundo rukibaho, ngo nta mugabo ugikunda umugore umwe

10/26/23 17:1 PM

Urukundo ni kimwe mu bintu bituma umuntu anezerwa ndetse akumva ameze neza, icyakora abantu benshi ntibemera ko muri iyi myaka tugezemo urukundo nyarwo rukibaho.

Ibi babivuga bagendeye kubyo babona cyane ko muri iyi minsi ingo nyinshi ntizikiramba, abantu benshi barabeshyanya babyita urukundo yewe gatanya ziri kuvuza ubuhuha hirya no hino ku isi.Mu myaka ya cyera umuntu iyo yabwiraga undi ko amukunda yabaga abikuye ku mutima Kandi bimurimo, gusa kuri ubu Hari ubwo umuntu akubwira ko agukunda kuko Hari inyungu runaka agushakaho twavuga amafaranga cyangwa se akubeshya ko agukunda agira ngo abone uko muryamana yamara kuguhaga agahita akwanga.

 

Ni kubwizo mpamvu umugore ukuze abinyujije ku mbugankoranyambaga yavuze ko nta mugabo ugukunda umugore umwe, mu burakari buvanze nagahinda uyu mugore yavugaga ko burya ngo urukundo rwari urwa cyera ndetse avuga ko kuri we urukundo nyarwo rwarangiye muri 1980.

 

Icyakora abakoresha imbugankoranyamaga hirya no hino bakomeje kuvuga ko ibyo yavuze aribyo ariko bongeraho ko umugabo atangira umukunzi umwe arinako Hari n’abagore batagira umugabo umwe gusa. Mbese bavuze ko byose Atari abagabo kuko n’abagore ni uko.

 

Gusa si ukuvuga ko abagira umukunzi umwe badahari.Mu magambo ye yagize ati ” kugira ubwenge ni igihe uzumva ndetse ukemera ko nta mugabo uterera umugore umwe gusa, uko yaba yitonda kose. Urukundo nyarwo rwarangiye muri 1980.”Ese wowe ubona urukundo nyarwo rwarangiye!? Niba ubona rwarangiye rwarangiye ryari!??

Source: ghpage.com

Previous Story

Umuhanzikazi Clemmy Umuana na Danny Vumbi bagiye gutaramira muri Afro Bistro i Musanze

Next Story

Urukundo nyarwo ! Winston ubana n’umugore  ufite ubumuga akunzwe urukundo nyarwo n’umugore we

Latest from Inkuru Nyamukuru

Go toTop