Ni irihe somo Abanyarwandakazi bakwigira ku munyamakurukazi MUTESI SCOVIA ! Ku myaka 2 irashize Mama Uwagasabo TV ibayeho

26/10/2023 11:39

Taliki ya 1 Gashyantare 2023 hasotse ikiganiro kigaragara nkaho ari icyo cyambere cyagaragaye kuri youtube Channel yitwa ‘Mutesi scovia’ cyavugaga k’urugomo rubera mu karere ka Ruhango.

 

Iyi taliki ya 1 Gashyantare 2023 ni nawo munsi hashinzwe umuyoboro wa Youtube witwa Mutesi Scovia, ikiganiro cya mbere kuri iyi (channel) kimaze igihe( Oldest Video) kimaze kurebwa n’abasaga ibihumbi 10 .

 

K’urundi ruhande taliki 25 kanama 2023 yari isabukuru y’imyaka 2 ya Televiziyo ikorera k’ umuyoboro wa youtube yitwa Mama Urwagasabo Tv, kuko yashinzwe taliki 25.10.2021. Ikiganiro cya 1 kuri iyi Televiziyo cyagira cyiti: “Rubavu abarobyi barashinja Radiat kudaha ubwishingizi ubwato kandi bishyura.” Iyi nkuru yarebywe n’abantu 156 gusa. Ku mugore w’Umunyarwanda yahisemo kwinjira mu itangazamakuru rikora ubuvugizi ku bibazo abaturage bahura nabyo agamije ko hagira ibikosoka bityo imibereho myiza y’umuturage igasugira yewe igasagamba.

ICYO ABANYARWANDA N’ABANYARWANDAKAZI BAKWIGIRA KURI MUTESI SCOVIA.

1.Isomo rya mbere Abanyarwanda kazi bakwigira kuri Mutesi Scovia ni “Gutinyuka mu gihe ugambiriye ibyiza”.

Uyu munyarwanda kazi ari mu bambere berekanye ko igihe cyose umugore yatinyuka mu bitekerezo , agafata umwanzuro wo gukorera igihugu mu mumurongo mwiza yagera kuri byinshi bikomeye ku rwego mpuzamahanga.

 

Ibi Scovia yabigaragarije mu nkuru akora zigasiga impinduka muri rubanda,yewe ari no mubanyamakuru bacye batumirwa mu biganiro bikomeye birimo ibihuza Umukuru w’igihugu n’itangazamakuru, kandi ibibazo ahabariza biba bifite ireme.

2.Kudacika intege.

Nyuma yo gutangira youtube channel Mama Urwagasabo Tv igatangira abantu batumva neza umurongo akoreramp cyane ko bitari bimenyerewe muri rubanda gukora ibiganiro binenga hagamijwe impinduka ,Scovia Mutesi ubwo yakoraga ibiganiro hafi 8 ibyinshi bitagira na Views 1000, ntiyacogoye ahubwo yakomeje guhatana ,

 

Aha naho umugore w’umunyarwanda yahakura isomo ryo kutareba inyungu z’ako kanya ngo ucike intege cyane ko Scovia Mutesi agitangira atarakunzwe nkuko ubu bimeze , gutangira biragora ariko hatana nka Scovia Mutesi.

 

3.Gukura amaboko mu mufuka ntutegereze akimuhana( kudahanga amaso ku mafaranga y’abagabo).

Mu biganiro Mutesi Scovia atambutsa kenshi haba kuri Mutesi Scovia , haba kuri Mama Urwagasabo Tv, akunda kugaruka ku bana b’abakobwa basa naho bahanze amaso ku mafaranga akorerwa n’abasore bazabarongora, bo bakigira nkaho gukora bitabareba,

https://youtu.be/qb6i4K7N_w0

Nyamara uyu mubyeyi kuba ubwe akazi akora karamwubakiye izina akaba anakavanga no kudoda imyenda “Scovia Fashion” ni ikimenyetso simusiga ko gukura amaboko mumufuka bishoboka ku bagore bagafatanya n’abagabo babo kubaka imirango yabo.

 

Ibi abagore n’abakobwa bo mu Rwanda bakaba bakwiye kubifatiraho amasomo adasanzwe yabahaza mu byifuzo byabo bya buri munsi.

 

Uwavuga impinduka zazanywe no kuba uyu mugore yarinjiye mu nkuru zikorera ubuvugizi rubanda kandi zicukumbuye ntiyazirangiza, kuko benshi bamaze kumukunda kubw’inkuru akora, Tumwifurije gukomeza gutera imbere!.

 

ISABUKURU NZIZA KURI “MAMA URWAGASABO TV”

Umwanditsi :shalomi_wanyu.

Advertising

Previous Story

Miss Mwiseneza Josiane akomeje gushengurwa n’urupfu rw’umubyeyi we

Next Story

Umuhanzikazi Clemmy Umuana na Danny Vumbi bagiye gutaramira muri Afro Bistro i Musanze

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop