Pome ni zimwe mu mbuto zamamaye cyane kandi zizwiho kugira intunga mubiri cyane haba kubantu basanzwe bazirya cyangwa kubakora imyitozo ngorora mubiri.
Urubuto rwa pome ruzwiziho kugira uburyohe bwihariye ndetse ruzwiho no kurinda umubiri cyane , rukawuha ubwirinzi butandukanye kundwara zinyuranye dore ko ariho havuye imvugo igira ati:”Pome imwe ku munsi ikurinda kwa muganga”.
AKAMARO KA POME KUBUZIMA BWA MUNTU.
N’ubwo zikennye kubyongera imbaraga zikize cyane kuri Fibre zifasha umubiri kwirinda indwara zitandukanye no kurinda kwiyongera kw’amavuta mabi mu mubiri.Fibre kandi zirinda amara kuba yakwangizwa n’ibintu bibi twagereranya n’uburozi bushobora kwinjiramo.
Pome zikungahaye kubitunganya umubiri bikuramo uburozi .Iby’ingenzi dukura muri Pome ni Quercetin, epicathetin , na Procyanidin B2.Uretse ibyo kandi tunasangamo aside izwi nka Tartaric ariyo iyiha cya cyanga ihorana nk’uko twabigarutseho haraguru.
Urubuto rwa Pome rufasha mu gukura neza no kugira ubuzima bwiza.
Muri Pome habamo Vitamini C ihagije na B Carotene .Amafunguro akungahaye kuri iyi Vitamini , afasha umubiri kurwanya indwara no gusohora uburozi muri wo.
Vitamini zo mu bwako bwa B zinyuranye nka Riboflavin, (B2), Thiamine (B10, pyridoxine (B6). Zose hamwe zifatanya mu mirimo inyuranye ikorerwa mu mubiri imbere nko gutunganya ibituma ukura neza.
Si ibyo gusa kuko zibonekamo imyungu ngugu nka Potasiyumu , fosifore , na Kalisiyumu.Potasiyumu izwiho kuyobora uko umutima utera no kuringaniza umuvuduko w’amaraso, bigatuma potasiyumu irwanya ingaruka mbi za Sodiyumu.
IBYO UGOMBA KUZIRIKANA.
Mu mihingirwe yazo , hakunze gukoreshwa imiti udusimba twonona ibihingwa, kubera ingaruka ziterwa n’ubwandure bwa Pome mu gihe isarurwa , mbere yo kuyirya ungomba kubanza kuyigirira isuku ukayoza mu mazi meza menshi.
Pom ihabwa umwana byibura uzi guhekenya, ni ukuvuga byibura uri hejuru y’amezi 10.IMBUTO ZAYO NI UBUROZI NTUKAZIRYE , JYA UZIJUGUNYA KURE
Isoko: Umuti Health