Umuhanzi w’indirimbo ziramya Imana, Serge Iyamuremye agiye gushaka umugore muri Amerika nyuma y’igihe gito amutwaye.
Umuhanzi wamamaye cyane mu ndirimbo zo guhimbaza Imana, Iyamuremye Serge, agiye kuzana umugore dore ko amaze igihe yimukiye muri AMERIKA.
Uyu muhanzi agiye gukora ubukwe n’umukunzi we Uburiza Sandrine nk’uko byamenyekanye mu minsi ishize.
Ubu bukwe buteganyijwe kuwa 1 Mutarama 2023, muri leta ya Texas muri Amerika, ni nyuma y’uko
bimenyekanye ko yasabye akanakwa umukunzi we muri 2021, mu birori batifuje ko bimenyekana.Umuhanzi w’indirimbo ziramya
Uyu muhanzi Serge Iyamuremye nyuma y’ukwezi kumwe ageze muri iki gihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika,
bahise bashyira imbaraga mu gikorwa cyo gutegura ubukwe bwabo bombi we na Sandrine bikundanira cyane.Inshuti
zabo zamaze gutumiturwa muri ibi birori bitgamyijwe ko bizabera muri Hotel ya MCM Elegante muri Leta ya
Dallas muri Texas mu gihe cya Leta zunze ubumwe za Amerika.
Mu kwezi kwa Nyakanga 2022 nibwo Serge Iyamuremye yagiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bivugwa
ko agiye kureba umukunzi we Sandrine, gusa byari urugendo rwo kwimukira muri iki gihugu akisangira uwo yihebeye.
Biteganyijwe ko uyu musore azajya agaruka mu Rwanda mu bihe bitandukanyee mu mubikorwa
by’umuziki we no gusura inshuti ze nk’abandi ba Diaspora bose dore ko , inshuti ze , abavandimwe n’abagize umuryango we bari mu Rwanda.
Uyu musore Serge Iyamuremye abaye undi muramyi ugiye gutura muri Amerika, kuko na
Patient Bizimana yamaze gusanga umugore we Gentille kuva kuwa 26 Nzeri 2022.Kuva mu 2012,
Serge Iyamuremye yiyeguriye umuziki w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, ni bintu yakoze afite intego yo gutuma abantu bizera ko ibyo baririmba, ibintu yemeza ko hari icyo byahinduye mu buzima bwe.
Uyu muhanzi Serge Iyamuremyew’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, yamenyekanye mu
ndirimbo zinyuranye nka Biramvuna, Yari njyewe, Mwuka wera, Ishimwe, Urugendo yakoranye na Israel Mbonyi n’izindi zirimo izo yakoranye na James na Danniela ndetse n’bandi