Abayobozi b’ikipe ya As Kigali ifite abakinnyi batari bake mu Rwanda no hanze yarwo batangaje ko bari
munzira yo gutandukana na na myugariro wayo Rugwiro Herve ushinjwa guta akazi.
Uyu mukinnyi ufatwa nka myugariro ukomeye w’iyi kipe ndetse n’andi makipe yose yanyuzemo,
arashinjwa guta akazi , bivuze ko ava cyangwa akabura mukazi ke kaburi munsi ko gukina atabisabiye uburenganzira.
Guhera ku kwezi kwa Werurwe muri uyu mwaka wa 2022, ntabwo uyu mukinnyi Rugwiro Herve
yari yongeye kugarara mu mikino iyo ariyo yose y’ikipe ya As Kigali nyuma yo kugira imvune mu mukino
iyi kipe yari yakinnyemo na Musanze Fc kuri Stade yo mu Karere ka Musanze yitwa Ubworoherane.Abayobozi b’ikipe ya As Kigali
Uyu mukinnyi ufatwa nka myugariro ukomeye mu ikioe ngo akurikirwanyweho n’abaganga b’ikipe ya As Kigali ,
abariko kuva mu kwezi kwa Gicurasi uyu mukinnyi Herve Rugwiro ashobora kongera kugaragara muri iyi kipe ari mukazi ke nk’ibisanzwe.
Abaganga ba As Kigali bo bavuga ko babuze uyu myugariro ngo bamukurikirane ku kibazo cy’imvune yagiriye mu kazi ,
nyamara we yabwiye abayobozi b’iyi kipe akinamo ko arwaye cyane.
Umunyamabanga mukuru w’ikipe ya AS Kigali, Gasana Francis yabwiye UMUSEKE ko ubuyobozi bw’iyi kipe
bwamwandikiye bumumenyesha ko yataye akazi kandi butiteguye gukomezanya nawe ariko nanone impande zombi zigomba gutandukana mu mahoro.Ati “Biri mu nzira ntabwo birarangira, kuko hari ibitarubahirijwe ku ruhande rw’umukinnyi. Twaramwandikiye tumusaba gutandukana tunamwibutsa ko yataye akazi. Mbese turifuza gutandukana neza nk’abantu babanye neza.”
Amakuru ikinyamakuru dukesha iyi nkuru cya Umuseke gifite avuga ko uyu mukinnyi Rugwiro Herve ,
yandikiwe ibaruwa yambere imusaba ibisobanuro by’impamvu yataye akazi nyuma y’amezi arindwi adahari ariko we asubiza ko arwaye kandi ari kwivuza.
Rugwiro yakiniye amakipe arimo APR FC yamenyekaniyemo cyane, Rayon Sports na AS Kigali yitwa ko arimo kugeza ubu.
Uyu mukinnyi ni umwe mu bafite imbaraga nyinshi ndetse bitezweho ibintu bikomeye mu ikipe y’igihugu amavubi.Rugwiro Herve
Ni