Double Keyzo umaze gukundwa mu njyana ya Trap yashyize hanze amashusho y’indirimbo yise ngo ‘Amagini’ agaruka kubamutega iminsi.
Keyzo , yahamije ko abanzi be bamugenda inyuma bashaka kumugirira nabi bawiriye kumenya ko hari Imana yamuhaye impano kandi ko azakomeza kuyikoresha kugeza kumwuga we wanyuma.Muri uku kwitegereza imico y’abamuca intege, Keyzo yemeje ko aribwo yatekereje gukora iyi ndirimbo ashaka no kuburira abandi bantu bagira ishyari.
Mu magambo ye yagize ati:’Iyi ndirimbo ikubiyemo ubutumwa bugaragaza ko icyo uzaba ntaho kijya nubwo ugiharanira imyaka n’imyaka kandi nta mwanya mfite wo kumva amagamabo ya rucantege ava ku mwanzi”.