Ariana Grande Butera yatangaje ko yarekeye aho ibintu byo kwihisha inyuma ya make Up no kwitera imiti ituma adasaza avugako amaze kugura bihagije

14/09/2023 17:25

Umuhanzikazi ufite izina rikomeye Ariane Grande w’imyaka 30 y’amavuko yatangaje ko kuva aho yatangiriye kwamamara yakoreshaga Make Up akanitera imiti ituma adasaza ariko akaba yarafashe umwanzuro wo kubihagarika.

 

ibi yabitangaje mu kiganiro cyitwa ‘Vogue’s Beauty Secrets Series’ aho yagize Ati:” Umubano nari mfitanye n’ubwiza usa naho warangiye kuberako nabitangiye kera nkiri umwana”. Akomeza agira Ati:” Kujya hanze ukiri muto cyane aho abantu bose baba bakureba kandi bafite icyo baravuga kukuntu ugaragara  biba bigoye cyane kwihanganira kumva ibyo abantu barakuvugaho bitari byiza cyane iyo ukiri umwangavu”.

 

Ariana Grande yamamaye cyane akiri muto ubwo yagaragara akina ‘Cat Valantine’ kuri channel yitwa ‘Nickelodeon’ ikunda gucaho ibintu binshimisha abana, aza Kuba umuririmbyi ukomeye watsindiye ibihembo byinshi akiri muto.Uyu munyamuziki yakomeje avugako amaze imyaka myinshi akoresha make up nko kwiyiberanya, aho yakoreshaka imisatsi itari iye n’ingohe z’interano ndetse n’iminwa ye yabaga yayihinduye kuburyo wese yagaragaraga bitandukanye cyane nawe wanyawe.

 

 

Akomeza agira Ati:” Imyaka yose itambutse kurinjye numvaga ubwiza ari ukwiyiberanya ariko kuri ubu biratandukanye, kuva Ako mpagaritse kwitera make up zo kumpindura isura no kwitera imiti indinda kugira isura irimo iminkanyari ahari Wenda nzagira ubwiza karemano […] ikintu cyose uzumva kikugira mwiza uzagikore ariko kurinjye ubu nahagaritse kwihinduranya”.

 

Ariana yatangaje ko ashaka kwishimira kubona asaza ava mubwana avugako yizeye ko azakomeza kubaho yishimye Kandi aseka Kandi ko atekereza ko gukura ari ikintu cyiza mubuzima.

 

Src: insider

Advertising

Previous Story

Umugore yatanze ubuhamya avuga ko yonsa umugabo we bikamufasha mu gukomeza kugira umubano mwiza hagati yabo

Next Story

Umuhanzi mu njyana ya Trap Double Keyzo yashyize hanze amashusho y’indirimbo ‘Amagini’ yikoma abanzi be

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop