Umunyarwanda Mike Kayihura uri mu bakoranye na Azawi kuri iyi Album ye , ni umwe mubazitabira igitaramo cy’uyu muhanzikazi umaze kwikubira imitima y’abatari bake mu gihugu cya Uganda.
Nyuma yo gushyira hanze umuzingo we wa Mbere muri 2021 ‘African Music’ , umuhanzikazi Azawi ufashwa na Swangz Avenue , yatangaje ko Mike Kayihura ari ku rutonde rw’abazitabira igitaramo cye azamurikiramo umuzingo we wa Kabiri ‘Sankafo’.
Azawi ntabwo yigeze aha agahenge abafana be kumbuga nkoranyambaga ze dore ko umunsi ku munsi yagiye aberekako bari kumwe ndetse mu minshi ishize yashyize hanze amashusho avuga ko “Album yarangiye ndetse namwe bafana mu kwiriye kwitegura kuyibyinana nanjye”.
Ubusanzwe Azawi azwiho kugira indirimbo zikora ku mitima ya benshi akora munjyana zirimo ; Dancehall na Pop.Mu ndirimbo ziri kuri iyi album harimo iyo yakoranye na Konshens na Sauti Sol.
Ikinyamakuru Mbu.ug cyandikira muri Uganda , kivuga ko iyi album izibanda cyane kuhashize nk’isoko y’ejo hazaza heza. Ni album izaba iriho indirimbo 16 n’inyongezo ya 17.
Producer Bang Boi yakoze indirimbo 10 muri 16 ziri kuri iyi Album ya Azawi nk’umwe mu banyeshuri bigiye umwuga wo gukora indirimbo muri Swangz Avenue.Artin Pro, Groovy World, na Steve Keys ni abandi ba producer bakoranye na Azawi kuri iyi Album ye Sankafo.
Album ye yambere yarakunzwe ndetse ituma amenyekana muri Afurika nk’umuhanzi ukiri muto kandi utanga icyizere dore ko arino mu bahatanye muri Trace Awards mu cyiciro kirimo abahanzi bo muri Afurika y’Iburasirazuba.
N’ubwo Mike Kayihura ari mubazatarama muri Uganda Serena hotel , ni umwe mubafatanyije nawe kuri iyi Album.Igitaramo cyo kumurikiramo Album ya Azawi Sankafo , kizaba tariki 20 Ukwakira 2023 , kuri Serena Hotel Uganda.