Kenya : Umukobwa akomeje kurizwa n’ubwiza bw’abapadiri bagaragaye bari mumodoka imwe avuga ko bakamubereye abagabo

13/10/2023 09:42

N’ubwo baba barihaye Imana ariko ntabwo bikuraho ko bakundwa ndetse bakagaragara neza mu masomo y’abatarashaka.Muri Kenya hagaragaye itsinda ry’abapadiri bavugishije abakobwa benshi  kimwe n’uwo muri Afurika y’Epfo uherutse kugaragara ari kubyina.

 

 

Kuri TikTok hagaragajwe amashusho y’abagabo bihaye Imana bazwi nk’Abapadiri , bari mu makanzu yabo gusa bicaye hamwe , maze umukobwa wabonye aya mashusho yatangajwe n’ubwiza bw’aba bagabo bihaye Imana , aravuga ngo burya Imana yahisemo abeza abaribo isaba kuyikorera ngo na cyane ko yabuze umugabo mwiza wahura n’ibyifuzo bye ngo amugire umugore.Mu mashusho yashyizwe hanze n’uwitwa Wanjiku anyuze kuri TikTok, yafashe aba bagabo bari hamwe,maze nyuma yayo uyu mukobwa nawe agira icyo ayavugaho agira ati:

 

”Urabona Imana yafashe abagabo beza ibahitamo ngo bayikorere.Mwabantu mwe ntabwo musanzwe niba Imana yarahisemo aba bagabo beza ngo aribo babaha Isakaramentu.Uziko umuntu yabitiranya akabita Dzaddy aho kubita padiri ?. Ariko nanone , turashima Imana kubw’abo yahisemo kuturekera”.Aya mashusho  yatangaje benshi kubera uyu mukobwa wavugaga ko yabonye abapadiri bez.Umwe mubasore barebye aya mashusho y’uyu mukobwa witwa Alex Mwaura , yagize ati:”Dore ndacyahari, ngwino umpitemo nanjye ntaraba padiri, ugatangira kumira amazi.Rwose niteguye kukwakira”.

 

 

 

Uwiyise Eunice we yagize ati:”Impamvu nkiri njyenyine (Single), ni uko umugabo wanjye yabaye umupadiri”.Sherry ati:” Ese yemwe aba ni abapadiri ? Nyamara babera ababyeyi abana banjye”. Angela ati:”Aba ni abagabo ni abagabo bacu bagiye”.Uwitwa Nasha ati:”Iyi Kiliziya iherereye he , ndashaka kuba umudiyakoni hano rwose”.

Iyi nkuru irasa neza n’indi y’umupadiri wo muri Afurika y’Epfo witwa Papa Karabo.Uyu mu padiri yagaragajwe mu mashusho arimo kubyina indirimbo zisanzwe maze abakobwa bamubonye barabya indi , bavuga ko bazaba Perezida William Ruto akabatumira kuzaza kubabwiriza ubutumwa abandi bavuga ko bazajya muri Afurika y’Epfo guteranirayo.Uko gukunda abapadiri kw’abakobwa bo muri Kenya , baguhuriyeho n’abandi bakobwa bahandi dore ko no mu Rwanda hari inkuru y’Umufureri uherutse gushyirwa mu itangazamakuru ari kumwe n’umukobwa bakoranye umurimo wo kwiha Imana bikavugwa ko bakundanye bakijyanira.

Isoko: Tuko na Gafla

Advertising

Previous Story

Bwambere uwahoze ari umugore wa Jose Chameleone Daniella Atim yahishuye icyo bapfuye

Next Story

Umuhanzi Mike Kiyihura uri kuri Album ya Azawi yashyizwe kurutonde rw’abazaririmba mu gitaramo cyo kuyimurika

Latest from Imyidagaduro

Go toTop