Pamella yateye imitoma umugabo we avuga ko ari Malayika wibera ku Isi

13/10/2023 11:15

Uwicyeza Pamella yateye imitoma umugabo we The Ben uherutse kumuha imodoka akanamusohokana mu gitaramo yakoreye i Bujumbura

 

 

Mu mitoma myinshi , n’amagambo yuje amarangamutima , Uwicyeza Pamella , yatatse umugabo we , Mugisha Benjamin wamamaye nka The Ben , amugereranya n’ikiremwa gitangaje , agaragaza ko ari umugisha kubantu bose nk’uko izina rye ribivuga.

 

Pamella yagize ati :”Mugisha, mbega ukuntu uri umugisha. Uri inyenyeri imurika cyane, uri umutsinzi nk’uko izina ryawe ribivuga, uri umugisha kubantu bose bagukikije , dufite umugisha kugira umumalayika ku Isi”.

 

 

Yakomeje agira ati:”Untera ishema cyane kandi ndagukunda cyane birushaho kwiyongera buri munsi, uri ikiremwa gitangaje,  witaweho kandi  urakunzwe n’Ushoborabyose.Ndagusabye komeza ugire uwo mutima wawe mwiza”.

 

Uyu mugore Miss Uwicyeza Pamella ukubutse mu gitaramo we n’umugabo we bakoreye mu Burundi , yagaragarije rubanda ko urukundo akunda The Ben ntawarusimbuka.The Ben n’umugore we kugeza ubu ni agatoki ku kandi aho umwe agiye undi nawe abahari.

Advertising

Previous Story

Umuhanzi Mike Kiyihura uri kuri Album ya Azawi yashyizwe kurutonde rw’abazaririmba mu gitaramo cyo kuyimurika

Next Story

Diamond , Juma Jux na Zuchu baterejwe i Kigali

Latest from Imyidagaduro

Go toTop