Mbosso wo mu gihugu cya Tanzania yavuze ku rwango bivugwa ko afitanye na mugenzi we wo muri Kenya Otile Brown.
Mbosso yavuze ko n’ubwo byahwihwishijwe ko badacana uwaka , Mbosso yeruko we atajya ashaka ko habaho urwango hagati ye n’abandi bahanzi bo muri Afurika ndetse n’ahandi, agaragaza ko aba yifuza urukundo muri muzika.
Mbosso yabwiye Wasafi FM ko mu by’ukuri urukundo afitiye umuziki ruzahoraho agaragaza ko hagati na Otile Brown hajemo kutongera guhuza kumishinga yabo bigatuma guhura kwabo kuba guke.Avuga ibi yasobanuye ko igihe we n’abamufasha bahuza , ashobora gukorana na Otile Brown agaragaza ko ubwo bageragezaga gukorana Otile Brown yananiwe kuzuza ibyo yasabwaga.
Ati:” Yaje kundeba ansaba ko dukorana muha ibyo kugenderaho biramunanira.Njye ndi umuhanzi ufite aba mufasha [ Management ] rero iyo wifuza ko dukorana wubahiriza amategeko”.
Amakuru avuga ko Otile Brown yifuzaga gukorana n’umuhanzi Diamond Platnumz ndetse na Mbosso. Otile Brown yavuze ko Mbosso na Diamond bambara Chaine ( mu ijosi) za pirate bagamije kubeshya ndetse ahishura naho nazigurira.