Advertising

Umukobwa yavuze ko buri kwezi azajya ahemba umugabo we asaga Miliyoni 17 Rwf ariko akamwitegekera

10/27/23 10:1 AM

Umukobwa wo muri Ghana yavuze ko yifuza umugabo azajya ahemba buri kwezi akayabo k’amafaranga ariko nanone ajya amwiyoborera uko ashaka.Uyu mukobwa yashyizeho amananiza.

 

Isabella yavuze ko akorera amafaranga menshi cyane buri kwezi mukazi yarangiwe n’umugabo bakundanaga dore ko ngo we yikundiraga “Sugar Daddies” nk’uko abyivugira.Yavuze ko umugabo ugomba kumushaka, agomba kuba yujuje ibyo yatanze tugiye kugarukaho muri iyi nkuru.

 

Yagize ati:” Amazina yanjye nitwa Isabella Johnson , kuva nkiri umwana muto nabaga ahitwa Kumasi muri Ghana.Mbere y’uko nimukira aho rero , nabanaga n’ababyeyi banjye muri metero nkeya avuye aho ariko sindibuhavuge kubera umutekano wanjye.Mu by’ukuri nagize abakunzi benshi pe ariko mvugishije ukuri , ntabwo bigeze banyura.
.

Nakundanye n’abato n’abakuru ariko bikarangira wangirango ntabwo ndi umunyamahirwe pe. Abasore benshi twakundanye , banyizezaga ibitangaza bambwira ko bazampa ibitagira ingano ariko bikambera impamvu yo kubanga.Twakundanaga agahe gato, tugashwana , gutyo gutyo.

 

Gusa ubwo batangiraga gukundana n’abakuze , bari mu myaka mikuru, nagize amahirwe menshi kuko ninaho nakuye akazi mfite kugeza ubu.Mpembwa amafaranga menshi udashobora kwizera.Rero nshobora kujya mpemba umusore agera kuri GHc90,000 buri kwezi ariko akaba arinjye umwihera amabwiriza.

 

Uwo musore agomba kuba ; Ari mwiza kandi ashobora kujya anshimisha iteka.
Agomba kuba azi guteka, agomba kuba azi gutereta , umunsi wo gusohoka wajya uba ari ku cyumweru gusa, byarimba ukajyana, kutajya yitaba undi mukobwa keretse uwomu muryango we, Kuba atari umunyamagambo , agomba kujya ahisha ibyabereye hagati yacu,,..”.

 

Mu minsi ishize hari umupasiterikazi wa hano mu Rwanda, wakwirakwiye mu mashusho arimo kwigisha ijambo ry’Imana avuga ko atiyumvisha uburyo umwana w’umukobwa udafite akazi agira inzu nziza , imodoka ,…Yavuze ko ingeso mbi zikwiriye gucika.

 

Benshi mu babonye iyi nkuru y’uyu mukobwa bagiriye inama bagenzi be bavuga ko ntabuzima buri mu kuba umwana w’umukobwa yakwiyandarika mu bagabo basaba bagenzi be kutamwumva.

 

Kwiyandarika nibyo bivamo, kundura indwara zitandukanye zandurira mu mibonano mpuzabitsina ndetse no kwiyicira ejo hazaza.

src: Fleeloaded

Previous Story

Umuhanzi Mbosso yazamuye urwango afitanye na mugenzi we Otile Brown

Next Story

MU MAFOTO ! Irebere ubwiza bw’umubyinnyi Divine ugaragara mu Ndirimbo ‘Confirm’ ya Danny Nanone

Latest from Imyidagaduro

Fatakumavuta yanze kuburana

Ubwo yari imbere y’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro, Sengabo Jean Bosco wamamaye nka Fatakumavuta yavuze ko atiteguye kuburana kuko batabonye Dosiye ngo bihuze n’urubanza. Ibi
Go toTop