Mu bihe byashize , Diamond Platnumz yagaragaye yahuje urugwiro na Shakib Cham Lutaaya. Mbere yuko Diamond Platnumz aza mu Rwanda nabwo bari babanje guhura barahanira nyuma y’aho nabwo bongera kugaragara bari gusangirira ku meza amwe.
Diamond Platnumz ubwo yabazwaga kubyo yavuganye na Lutaaya , yavuze nta bintu birenze baganiriye ngo uretse kumwerekako hagati yabo nta kibazo gikwiriye kuhaba.
Simba yabwiye The Standard ati:” Twagombaga kugaragaza ko ibintu ari byiza kandi ko tudashaka gukemura ikibazo mu buryo bwa kera.
Nk’abahungu ba Afurika y’Iburasirazuba, ni byiza gusakaza urukundo. Ni bwo buryo bwiza bwo kubikemura.”
Nyuma yo guhura kwabo , Zari yatangaje ko byari umupango wa Diamond gusa Hamissa Mobeto biramubabaza cyane.