Simba , umwe mu bahanzi ntakorwaho muri muzika ya Tanzania, yahishuye impamvu afite ba Manager batatu bareberera umuziki we.
Mu kiganiro yahaye Nairobi News , Diamond yavuze ko umuziki ukubiyemo ibintu byinshi bisaba kwitonda kumpande zose agaragaza ko kugira ba Manager 3 bituma yikura mu bihe bigoye.
Diamond afite Label yitwa Wasafi ibarizwamo abandi ba Manager barimo Babu Tale na Said Fella na flamboyant Jorge Mendez alias Sallam SK.Diamond avuga ko impamvu y’ibyo byose ari uko afite Lebal ya Wasafi ikora umuziki , akagira abahanzi areberera inyungu n’ibindi bitandukanye.
Nk’umuhanzi mpuzamagahanga, Diamond Platnumz avuga ko kuri we, yari akeneye manager mpuzamagahanga wumva neza umuziki wo hanze ndetse akaba ashobora no ku mwamamaza.Ibi bigatuma abasha no kugira ibitaramo byo hanze y’umugabane wa Afurika.
Diamond Platnumz, biramworohera gusinyana amasezerano n’ibigo bikomeye ndetse , ndetse akabasha gukorera mu murongo mwiza ndetse no gufata umwanzuro wanyawe ntibigorane .
Uyu muhanzi yemeza ko kandi buri mu manager akora akazi neza hatabayemo kwivanga mukamugenzi we