Mu Mujyi wa Kigali hakunze kugaragara amashyamba make ariko umubare w’abaturage wo ukiyongera umunsi ku munsi. Abawutuyemo bavuga ko byakabaye byiza , ibiti biterwa bingana n’umubare w’abimukirayo kugira ngo bakomeze kugira ubuzima bwiza.
Ibi bygarutsweho mu gihe ikarita igaragaza amashyamba mu Rwanda , yerekana ko mu Mujyi wa Kigali ageze kuri 17% byo nyine ku buso bw’Umujyi wose. Iyi karita igaragaza ko amashyamba yagabanutseho 23% kuva muri 2009 kugeza muri 2019 , akiyongeraho 2.6% buri mwaka, akagabanuka ku kigero cya 2.3% buri mwaka bivuze ko yiyongera ku Kigero kiri hasi cya 0.3% ku mwaka.
Abaturage batuye mu Mujyi wa Kigali igihe kinini , bahamya ko Umujyi wose wari amashyamba gusa ariko ibikorwa by’abawutuye bikagenda biyamira kugeza akendereye nk’uko Musengamana Silas umaze mu Mujyi wa Kigali imyaka 48 abitangaza.
Mu magambo ye aganira na Kigali Today yagize ati:”Nkahariye ku Kimisagara hubatswe ejobundi, mbere hari ibiti bitandukanye birimo imigenge , hari ibihuru n’intoki, kimwe na Gikondo. Ku Muhima ho hari impyisi kubera amashyamba yahabaga. Ubu rero nta biti bigihari kubera hubatswe , hashyirwa imihanda n’ibindi, none isuri iraza igasenyera abantu kuko ibiti bifata ubutaka bisa n’ibyashizeho. Hatewe ibindi byinshi byaba byiza , tukabona n’umwuka mwiza”.
Abantu bazi amateka bavuga ko Akarere ka Nyarugenge kahawe iryo zina kubera ibiti byitwa Imigenge byahabaga, ariko bikaba byaragiye bikendera. Ninako bimeze mu Karere ka Gasabo , aho Umurenge wa Kimihurura wahawe iri rizina kubera ishyamba ry’ibiti byitwa Imihurura ryahahoze ariko bikaba byaragabanutse kubera imyubakire y’ubu”.
Nsengumuremyi Concorde Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Gishinzwe Amashyamba mu Rwanda, yemeza ko amashyamba akunda kugira ibibazo kubera ubwubatsi, ubuhinzi n’ibindi.
Yagize ati:”Ushobora kubaka inzu, imihanda ugatera ibiti n’ibindi by’imitako. Hagati y’inzu n’ibindi ushobora gutera ibiti. Turimo turashyira imbaraga mu Mujyi wa Kigali, dutera n’ibiti bya Gakondo n’ibindi byakendereye. Ibikorwa by’iterambere bishobora gukorwa ariko tukanatera ibiti.Uko abaturage biyongera dukeneye gutera ibiti, tutabiteye rero ntabwo twabaho. Dutere ibiti ku mavuriro, mu nganda n’ahandi. Amashyamba yabaho n’ibindi bikorwa bigatera imbere”.
Kubwimana Concorde Ukuriye umuryango wa Save Environment Initiative, wita ku bidukikije we avuga ko ku bufatanye n’urubyiruko biyemeje gutera ibiti byinshi kuko kuko bazi akamaro kabyo.Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwashyizeho gahunda yo gutera ibiti, aho hazaterwa ibiti bigera kuri Miliyoni eshatu.