Abahanzi b’ibyamamare muri muzika ya Afurika Davido na Juma Jux bageze mu Rwanda biyunga kubandi barimo Goulam, Sega’el na Mikl nabo bari mu Rwanda.
Nk’uko Davido bagiragaje kumbuga nkoranyambaga ze ari mu ndege, amakuru ahamya ko Davido yamaze kugera mu Rwanda mu ijoro ryo ku wa 3 tariki 18 Ukwakira 2023.Uyu muhanzi aje kwitabira ibitaramo bizamuhuza nabagenzi be mu itangwa ry’ibihembo muri Trace Awards.
Nomcebo nawe wamamaye muri Jerusalema yakoranye na Master GK nawe yageze mu Rwanda wakurikiwe na Jux wahageze murukerera rwo kuri uyu wa Kane tariki 19 Ukwakira 2023.
Nomcebo abinyujije kumbuga nkoranyambaga ze, yagaragaje ko ari mu Rwanda muri BK ARENA mu myitozo y’indirimbo ze , Maria Borges uzafatanya na D’Banj kuyobora ibi bitaramo nawe yageze mu Rwanda. Mubandi bahanzi bageze mu Rwanda harimo Saraï D’hologne, wo muri Cote D’Ivoire wagaragaje ibice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali.
Itangwa ry’ibihembo bya Trace Awards rizaririmbwamo n’abahanzi 50 barimo ; Yemi Alade, Mr Eazy , Azawi uri kwitegura kumurika Album ye ya 2 irimo n’Umunyarwanda Mike Kayihura, BNXN, Camidoh, Danni Gatto, Dj IIInans, Donovan BTS , Emma’a, Fire Boy DML , GAEL , Gerilson, Ghetto Kids, Goulam,Juls, Kader , Kalash, Krys M, KO, KS Bloom , Levixone, Locko, MIKL, Moses Bliss, Musa Keys , Nadia Mukami , Olamide, Pabi Cooper, Segael na Show Dem camp wo muri Nigeria.
Mubandi bahanzi batangajwe mbere harimo Asake , Bamby , Benjamin Dube, Black Sharrif, Blxchie , Bruce Melodie, Bwiza , Didi B, Dystinct , Janet Otieno , Josey, Kizz Daniel, Lisandro Cuxi , Perola , Plutonio, Princess lover , Ronisia, Rutshelle Guillaume, Soraia Ramos , Tayc, Terrell Elymoor, The Compozers , na Viviane wo muri Senegal.