Advertising

Umuhanzi Paul Okoye yatanze inkunga yo gufasha Mr Ibu asaba n’abandi kugira ubuntu

19/10/2023 10:21

Mr Ibu wamamaye muri Cinema ya Nigeria cyane mu myaka yatambutse, yatakambiye abafana be n’abagiraneza , kumufasha, arenzaho ko atifuza ko akaguru ke gacibwa.Nyuma yo kubyumva Paul Okoye wamamaye muri P- Square yagize icyo akora asaba buri wese gufasha Mr Ibu.

 

Ari mu Bitaro Mr Ibu yagize ati:” Ndacyaryamye hano mu Bitaro, abaganga bavuze ko ibitekerezo byabo byo kumfasha byanze gukora , igitekerezo gisigaye ni ugukata akaguru kanjye. Ngaho mundebe namwe , nonese nibaca akaguru kanjye nihe handi nzongera kujya mvuye aha?.

Mwokabyaramwe munsengere basi, muvugane n’Imana ishobora byose. Ntabwo nshakako akaguru kanjye bagaca. Murakoze cyane, Imana ibahe umugisha”.

 

Chioma Okafor , umukobwa wa Mr Ibu , yagize ati:” Bavandimwe bo muri Nigeria, nk’umuryango aho tugeze turi gusaba inkunga ngo turebe ko yakira kuko twamujyanye kwa muganga.Nakabaye mufasha ariko nanjye namaze gushirirwa. Sinabikora njyenyine , ndabasaba ubufasha nkomeje”.

 

 

Paul Okoye yavuze ko umuntu nka Mr Ibu akwiriye ubuzima bwiza no gufashwa kugira ngo iminsi iri imbere ye ayimare yishimye.Uyu muhanzi yasabye inshuti n’abavandimwe kwitanga uko bashoboye.Yagize ati:” Mr Ibu wacu aradukeneye kugira ngo avurwe. Icyamamare cyacu muri Nollywood aradukeneye.Nicyo gihe ngo nk’abantu tumufashe natwe tumusubize ibyishimo.

 

Ubufasha bwanjye burahari 100/100 ariko nshuti zanjye mwitange uko mushoboye, akeneye amasengesho n’amafaranga. Imana igukize by’iteka Mr Ibu”.

 

NIBA WARAMUKUNZE CYANGWA UKABA UFITE UMUTIMA UFASHA WANYURA AHA : “Support here… 1685687982…. John Ikechukwu Okafor….Access Bank…IG @realmribu”.

Previous Story

Pamella yakeje icyamamare Shawn Mendes avuga ko we na The Ben ari abafana be cyane nyuma yo guhura

Next Story

Umuhanzi Davido na Juma Jux wakoranye indirimbo ‘Enjoy’ na Diamond Platnumz bageze i Kigali muri Trace Awards ! Menya ibyamamare biri kuza

Latest from Imyidagaduro

Go toTop