Muri Kenya umukobwa yakubise se umubyara nyuma y’uko azanye inshoreke ye ku kiriyo cya nyina

19/10/2023 11:30

Mu gihugu cya Kenya haravugwa inkuru yuyu mukobwa wifashe agakubita se umubyara ubwo bari mu Kiriyo cyo gusezera kuri nyina wari witabye Imana, uyu mukobwa bikamwanga munda agakubita se umubyara nyuma yuko azanye inshoreke ye mu Kiriyo cyo gusezera kuri nyina.

 

Biravugwa ko uyu mugabo ubusanzwe yari yarataye umugore we mbese ngo ntiyari akikoza umugore we ariwe babyaranye uwo mukobwa wamukubise.Uyu mugabo yari yarananiranye yirwa mu mayoga ndetse no mu bagore.

 

Kubera ubuzima bubi umugore we yabagamo we n’umukobwa we, umugore yaje kurwara araremba cyane biza kumuviramo gupfa. Ubwo amakuru yageraga ku mugabo nawe yiyemeje kuhagera mu Kiriyo nk’umugabo ariko akora ikosa ryo kuzana n’inshoreke ye.

 

 

Ubwo bari mu Kiriyo rero umukobwa wuyu mugabo yabonye azanye n’inshoreke ye maze agahinda yari afite ko gupfusha nyina nako ko kubona se umubyara azanye n’inshoreke maze uyu mukobwa bimwanga mu nda maze yarakaye akubita se umubyara.

 

Abaraho Bose bashungeye gusa ndetse bamwe muri bo bafata amashusho ariyo yakomeje kuvugisha benshi ku mbugankoranyambaga.Ese byari bikwiriye ?

Umwanditsi: Byukuri Dominique

Source: muranganewspaper.co.ke

Advertising

Previous Story

Umuhanzi Davido na Juma Jux wakoranye indirimbo ‘Enjoy’ na Diamond Platnumz bageze i Kigali muri Trace Awards ! Menya ibyamamare biri kuza

Next Story

Bruce Melody na Ish Kevin bashyizwe mu byamamare bizafungura ibirori bya Trace Awards and Festival

Latest from Imyidagaduro

Intare FC yasinyishije umukinnyi mushya

Umuyobozi wa Intare FC, Byabuze Gatibito yavuze ko nta biganiro bigeze bagirana na Mukura VS yatangaje ko yasinyishije Ishimwe Jean-René wari intizanyo y’iyi kipe
Go toTop